DOVE MAGAZINE

APR FC yiteguye neza umukino w’Amagaju FC

Share Button

Ikipe ya APR FC irimo kwitegura umukino ubanza na Young Africans mu mikino y’Afurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo “Orange CAF Champions League 2016”, uyu munsi taliki 03 Werurwe 2016 irakina n’Amagaju FC, umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere utarakiniwe igihe.

Uyu mukino urabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya APR FC imaze iminsi 3 idatsindwa ni yo iza kuba yakiriye Amagaju FC nayo yitwaye neza umukino uheruka itsinda Rwamagana FC ibitego 2-0.

Umutoza wa APR FC, Rubona Emmanuel atangaza ko biteguye neza uyu mukino. Avuga ko abakinnyi be bose bameze neza uretse Ndahinduka Michel wagize ikibazo cy’imvune ubwo bakinaga na Mbabane Swallows.

JPEG - 150 kb
Abakinnyi ba APR FC nyuma y’imyitozo bitegura umukino baza gukina n’Amagaju FC

Ku ruhande rw’umutoza w’Amagaju FC, Bizimana Abdu uzwi nka Bekeni avuga ko adatinya APR FC. Uyu mutoza avuga ko APR FC ayifata nk’ikipe isanzwe. Ati “Kuri twese imikino yose ni imwe, twe dukeneye amanota nta kindi. Mwe muba muvuga ngo APR FC, iyo APR FC ntaho itandukaniye na Rwamagana n’Amagaju.

Nk’umutoza nta kibazo mfite, ahubwo ikibazo gishobora kugira abakinnyi, wenda bakagira ubwoba ariko ndabizi ko nabo bamaze kumenyera. Turaza kubereka umupira ushimishije”.

Ubu APR FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 24 naho Amagaju FC iri ku mwanya wa 10 n’amanota 17.

N’ubwo Mukura yatsinzwe ikomeje kuyobora urutonde.

Nyuma y’imikino ya shampiyona yaraye ibaye, ikipe ya Mukura ni yo ikiyoboye urutonde n’amanota 32 n’ubwo yatsinzwe na Bugesera FC igitego 1-0.

Indi mikino yabaye, Espoir FC yatsinze Sunrise FC ibitego 2-1 naho Kiyovu yari imaze gutsindwa inshuro 3 itsinda Gicumbi FC ibitego 4 kuri 3.
Mukura yasoje imikino yayo ibanza ifite amanota 32, ikurikiwe na AS Kigali n’amanota 28, Rayon Sports n’amanota 25 na APR FC n’amanota 24.


 

SRC: IMVAHO NSHYA

Rayon Sports yasubiye i Ngoma ihatsindirwa na INATEK
Obama yahagaritse inkunga yahaga u Burundi ibicishije muri AGOA
REB yemeye ko yabuze itike y’abakosoye ibizamini bya Leta
Ese Pasiporo Nyafurika ntizaha urwaho abahungabanya umutekano?

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.