DOVE MAGAZINE

Apôtre Gitwaza ntiyagaragaye mu muhango wo gushyingura mukuru we (Amafoto)

Share Button

Bishop Kajabika Ruben mukuru wa Apôtre Paul Gitwaza yashyinguwe kuwa Kane tariki ya 24 Werurwe mu muhango wari witabiriye n’abakozi b’Imana baturutse hirya no hino; gusa umuvandimwe we ntiyahagaragaye.

Umuhango wo gusezera kuri uyu mushumba wabereye mu rusengero rwa Zion Temple Celebration Center mu Mujyi wa Bujumbura. Umuhango wamaze igihe cy’isaha uyobowe na Bishop Mukwiza Laurent.

Nyuma yo kwigishwa ijambo ry’Imana ryanditswe mu Abafiripi 3: 20-21 rigira riti ‘Ariko twebweho iwacu ni mu ijuru niho dutegereje umukiza ko azava’ umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu irimbi rya Mpanda ari naho washyinguwe.

Abakirisitu ba Zion Temple mu Mujyi wa Bujumbura, ndetse nabo mu yandi matorero bari biteguye ko Intumwa Paul Gitwaza ajya gushyingura mukuru we siko byagenze, kuko atahageze.

Gitwaza yari amaze iminsi mu rugendo rutagatifu muri Isiraheli, ahava tariki ya 23 Werurwe ajya mu Bubiligi aho afite igiterane tariki 3 Mata 2016.

Bishop Ruben Kajabika ni mukuru wa Gitwaza , akaba ari nawe mfura ya se Nyakwigendera Reverand Pasiteri Kajabika André , mu muryango w’abana barindwi.

Yabaye cyane mu Bijombo muri Congo , aza kuba mu Mujyi wa Kinshasa igihe kirekire, ari naho yigiye amashuri ye.Atabarutse yakoreraga umurimo w’Imana mu mujyi wa Bujumbura.

Habanje amasengesho yo gusabira Kajabika

Abakiristo, inshuti n’umuryango baje gushyingura Kajabika

Umufasha wa nyakwigendera (ibumoso)

Umuhango wo gushyingura Kajabika witabiriwe n’abantu batandukanye

Benshi bananiwe kwihangana baraturika bararira

Ubwo Kajabika yashyingurwaga, Gitwaza yari yaraye avuye muri Isiraheli yerekeza mu Bubiligi


SRC:IGIHE

Uwari umunyamabanga wa MINEDUC Nsengiyumva Albert yamaze gukurwaho
Afurika:Abarenga miliyoni 75 batanze ruswa ku mugabane wa Afurika
Kaboneka ahamya ko Abize aribo bakwiye gufata iyambere mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Umugabo yiciye igitsina nyuma y’imyaka 10 adatera akabariro n’umugore we

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.