DOVE MAGAZINE

Amezi atatu arashize abayobozi b’Umwalimu SACCO bahagaritswe

Nzagahimana JMV, umuyobozi w’inama y’Ubuyobozi  wa Koperative Umwalimu Sacco na Museruka Joseph, Umuyobozi mukuru wayo hashize amezi 3 bahagaritswe na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).

Ibi byavuzwe n’Umuyobozi w’agateganyo w’inama y’ubuyobozi, Umuraza Josette ubwo habaga inama y’inteko rusange y’ umwalimu sacco kuri uyu wa 20 Werurwe 2016, aho yemeje ko abo bayobozi bahagaritswe tariki ya 11 Ukuboza umwaka ushize.

Umuraza yagize ati “Ntekereza ko ibyo biri mu nshingano n’ububasha bya BNR, ntabwo mu Mwalimu Sacco ari ho hambere hakozwe igenzura ariko mu rwego rwo kugira ngo rikorwe neza  kandi mu bwisanzure, BNR yifuje y’uko  abo bayobozi baba bahagaze mu buryo bw’agateganyo.”

Akomeza avuga ko iryo genzura BNR yaryise ko iri iridasanzwe ariko akemeza ko abo bayobozi nta kintu na kimwe bashinjwa nk’ikosa cyangwa icyaha baba barakoze muri iyo koperative y’Umwalimu Sacco.

Umuraza ahamya ko umuyobozi Mukuru we akibarwa nk’umukozi wa Koperative kuko agihabwa umushahara ndetse n’ibindi agenerwa n’amategeko.

Uyu muyobozi yemeza ko kugeza ubu nta kibazo iyi Koperative ifite haba mu miyoborere cyangwa mu micungire yayo.

Umuraza yabwiye abitabiriye iyi nama ko manda z’abo bayobozi ziri mu nzira yo kurangira ariko bakaba batategura amatora abo bayobozi badahari.

Umuraza Josette, Umuyobozi w’agateganyo w’inama nyobozi y’ Umwalimu Sacco (Ifoto/ Ndayishimye JC)Umuraza Josette, Umuyobozi w’agateganyo w’inama nyobozi y’ Umwalimu Sacco (Ifoto/ Ndayishimye JC)

Muri iyo nteko rusange abanyamuryango bagaragaje ko bashaka ko BNR yabakura mu gihirahiro kubera abo bayobozi  bahagaritswe.

Turakomeza dukurikirane iyi nkuru kugira ngo tumenye icyo BNR ibivugaho.

Nzagahimana JMV, wambaye ikote y'umweru, yari umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi na Museruka Joseph wa mbaye ikote y'umukara yari umuyobozi mukuru wa Koperative Umwalimu Sacco ( Ifoto/Kisambira T)Nzagahimana JMV, wambaye ikote y’umweru, yari umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi na Museruka Joseph wa mbaye ikote y’umukara yari umuyobozi mukuru wa Koperative Umwalimu Sacco ( Ifoto/Kisambira T)


SRC: IZUBA RIRASHE

Uganda: Bishe batwitse uwaciye umwana w’umukobwa umutwe
Donald Trump azafunga Museveni na Mugabe natorerwa kuyobora Amerika
Mu gikari cy’inama y’ubukungu bw’Isi yitabiriwe na Perezida Kagame i Davos
Patient Bizimana na Mbonyi batumiwe mu gitaramo cyo kuramya cya Heman Worshipers

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.