DOVE MAGAZINE

Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika yahuye na Donald Trump

Share Button

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yahuye na Perezida watowe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald John Trump, mu birori bijyanye n’umuhango w’irahira rye.

Trump azarahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Perezida wa 45 kuwa 20 Mutarama 2017. Ibirori bijyanye n’iri rahira rye byatangiye mbere ho iminsi itatu aho igikorwa cya mbere cyabaye ari umusangiro wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri aho Trump yahuye n’amagana y’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo muri Amerika.

Muri abo niho yabonaniye na Ambasaderi Mukantabana washyize ku rukuta rwe rwa Twitter ifoto ari kumwe na Trump yafatiwe muri ibyo birori.

Ibikorwa bijyanye n’irahira rya Trump bizakomeza kuri uyu wa Kane aho we na Visi Perezida we Mike Pence bazashyira indabo ku mva za gisirikare zishyinguyemo abaguye mu mvururu zabaye muri iki gihugu mu myaka ya 1800.

Muri iri rimbi rizwi nka Arlington National Cemetery hashyinguye imibiri igera ku bihumbi 400.

Umuhango w’irahira nyakuri uzaba kuwa 20 Mutarama 2017 ubere ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, U.S. Capitol (cyangwa Capitol Hill bakunda no kuyita Capitol Building).

Abayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakiriho bose bategerejwe kuzitabira ibi birori (usibye George H.W. Bush ufite ibibazo by’uburwayi). Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo byatangajwe ko Hillary Clinton wari uhanganye na Trump mu matora n’umugabo we Bill Clinton nabo bazitabira. Ni ibirori bizatambuka kuri Televiziyo zose zikomeye muri Amerika.

 

Ambasaderi Mukantabana ari kumwe na Donald Trump

 

SRC:IGIHE

Yashyingiranwe n’umusirikare wamurokoye
Uganda: Bari gukora umuti gakondo wa Malaria
Rwatubyaye Abdul agiye i Burayi Rayon Sports itaramuva mu mutwe
Mukangamije,umukecuru ukina Basketball arakangurira abagore gukunda Siporo

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.