DOVE MAGAZINE

Amavubi yongewemo abakinnyi bane, Minispoc izana umutoza mushya

Share Button

Mu gihe hasigaye iminsi umunani Amavubi agakina na Ghana mu guhatanira itike y’igikombe cy’Afurika cya 2017, impinduka za hato na hato ziri gukorwa na Minisiteri ya Siporo n’umuco haba mu guhindura abatoza n’abakinnyi nizo zikomeje kuranga imyiteguro y’ikipe y’igihugu.

Nyuma y’icyumweru, umutoza Jonathan Mckinstry watozaga Amavubi yirukanwe, iyi kipe imaze guhabwa abatoza batanu harimo babiri birukanywe bataranakoresha imyitozo ku mpamvu zitasobanuwe.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2016 nibwo Kanyankore Gilbert Yaoundé na Eric Nshimiyimana bari bamaze iminsi itatu bahawe gutoza Amavubi birukanywe ku mpamvu zitazwi, ikipe ihabwa Jimmy Mulisa wari usanzwe ari umutoza wungirije byavugwaga ko agomba gufatanya n’umuyobozi wa tekinike, Hendrik Pieter De Jongh.

Ku mpamvu zitamenyekanye, Hendrik Pieter De Jongh yongeye gusimbuzwa Mashami Vincent wahoze ari umutoza wungirije muri iyi kipe mbere y’uko Mckinstry asaba Minispoc kumwirukana, akaza gusimbuzwa Jimmy Mulisa mu Ukuboza mbere gato ngo u Rwanda rwakire imikino ya CHAN.

Ubu aba batoza bombi, Jimmy Mulisa na Mashami Vincent bari gukoresha Amavubi imyitozo yitegura kujya muri Ghana mu mukino uzaba tariki 3 Nzeli 2016, bahise bahamagara abakinnyi bane bashya biyongera kuri 26 bari bahamagawe na Kanyankore.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minispoc, Lt Colonel Rugambwa yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ko nta cyo yatangariza kuri telefone ku mpamvu y’izi mpinduka.

Amavubi yamaze kubura amahirwe yo kuzajya mu gikombe cya Afurika aherukamo muri 2004 ubu icyo arwana na cyo ni Ukwitwara neza no gushaka amanota yafasha kuzamuka ku rutonde rwa FIFA.

Aganira n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo yo mu gitondo kuri uyu wa Kane, Jimmy Mulisa yagize ati “Ndabona abakinnyi bameze neza, bafite ubushake. Ni byiza kuribo gukina na Ghana kuko bashobora kwigaragaza hakaba hari abagira amahirwe yo kubona amakipe, icyo nicyo kidutera ishyaka urebye. Intego ni ukujyayo tugakina, urumva ko nta kipe igenda ishaka ngo bayitsinde natwe tuzagenda dushaka gutsinda.”

Mulisa yanatangaje ko mu bakinnyi 26 bari bahamagawe na Kanyankore Gilbert ‘Yaoundé’ na Eric Nshimiyimana mbere y’uko birukanwa, yamaze kongeramo abandi bane barimo myugariro wa Rayon Sports Munezero Fiston, umuzamu wa Police FC, Nzarora Marcel, Innocent Habyarimana wa APR FC na myugariro wa AS Kigali Kayumba Soter.

Aba bakinnyi banagaragaye mu myitozo y’uyu munsi uretse Kayumba Soter ngo wari ufite ikizamini ku ishuri akaba ashobora kuza kwitozanya n’abandi ku mugoroba.

Mu bandi bakinnyi bataritabira imyitozo ni Haruna Niyonzima wa Yanga Africans yo muri Tanzania, Tuyisenge Jacques wa Gor Mahia yo muri Kenya na Mugiraneza Jean Baptiste Migi ukinira Azam, umutoza akaba avuga ko bazasanga abandi bitarenze tariki 29 Kanama hasigaye iminsi ine gusa ngo u Rwanda rukine na Ghana i Accra.

Mulisa areba uko Rusheshangoga na Munezero Fiston bakora imyitozo

Munezero Fiston wa Rayon Sports yongewe mu bakinnyi bitegura kuzakina na Ghana

Ndayishimiye Eric Bakame mu myitozo bagenzi be bareba uko akuramo imipira

Sefu wa Rayon Sports (wambaye nimero gatanu) na Nkinzingabo Fiston wa APR FC bahamagawe bwa mbere mu Mavubi bakora imyitozo

Usengimana Faustin na Habyarimana Innocent mu myitozo

Habyarimana Innocent (wambaye 17) na Savio Nshuti Dominique

Higiro Thomas akoresha abazamu imyitozo

Imanishimwe Emmanuel wa APR FC (iburyo) na Munezero Fiston bahoze bakinana muri Rayon Sports

Jimmy Mulisa areba uko abakinnyi bitwara mu myitozo

Manzi Thierry (ufite imipira) na Rugwiro Herve bakurikirana imyitozo

Mashami Vincent (ibumoso) na Jimmy Mulisa (iburyo) bakoresha abakinnyi imyitozo

Mashami Vincent yereka abakinnyi uko bagomba gukora imyitozo


SRC:IGIHE

Abarimu bagiye kujya bigisha ibijyanye n’imyororokere muri buri somo
Umuhanzi ukomeye muri Nigeria yashimuswe n’abataramenyekana
Kwita Izina 2016: Ingagi imwe izitwa izina n’umunyacyubahiro wo mu Bwongereza
Kaminuza igiye kuvugurura integanyanyigisho y’amategeko ijyane n’ibibazo bihari

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.