DOVE MAGAZINE

Amavubi yatsinze Maroc

Ikipe y’igihugu y’abakinnyi batarangeje imyaka 20 bakina umupira w’amaguru Amavubi yihimuye kuri Maroc iyitsinda ibitego 2-1.

Ibitego by’Amavubi byatsinzwe na Nshuti Savio Dominique na Niyibizi Vedaste mu gice cya mbere.

Uwo mukino wabaye ku cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2016 muri Maroc.

Ni umukino Amavubi yihimuye, kuko yari yaratsinzwe umukino ubanza na Maroc yari yayitsinze ibitego 2-0, wo ukaba warabaye tariki ya 10 Ugushyingo 2016.

Iryo rushanwa ryaberaga muri Maroc ryari ryitabiriwe n’ibihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Burkina Faso na Palestine. Ni imikino ya gicuti Maroc yatumiyemo ayo makipe.

Amavubi kwitabira iryo rushanwa birayafashije, kuko nk’ikipe yari imaze igihe idakina, umutoza  abona ko ari uburyo bwiza bwo kugira ngo barusheho kwitegura no kumenyera amarushanwa.

Abakinnyi 20 bagize ikipe y’igihugu yerekeje muri Maroc:

Abazamu: Hategikimana Bonheur (SC Kiyovu) na Kimenyi Yves (APR F C ).

Ba myugariro: Nsabimana Aimable (APR F C ), Ndikumana Patrick (Mukura VS), Niyonkuru Aman (Bugesera F C ), Sibomana Arafati (Amagaju F C ), Ahoyikuye Jean Paul (SC Kiyovu), Mugisha Francois (Rayon Sports).

Abakina hagati: Ntwari Jacques (Bugesera F C ), Nshuti Savio Dominique (Rayon Sport), Nkinzingabo Fiston (APR F C ), Muhire Kevin (Rayon Sports), Yamini Salum (SC Kiyovu),
Ba rutahizamu: Itangishaka Blaise (APR F C ), Niyibizi Vedaste (Sunrise F C ), Nshuti Innocent (APR F C ), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Biramahire Abeddy (Police F C ), Kwizera Tresor (Mukura VS) na Usabimana Olivier (Marines F C ).

Nshuti Dominique Savio w'Amavubi ufite umupira niwe watsinze igitego cya mbere (Ifoto/Interineti)

Nshuti Dominique Savio w’Amavubi ufite umupira niwe watsinze igitego cya mbere (Ifoto/Interineti)


SRC: IZUBA RIRASHE

Amafoto: Ubuzima bw’impunzi mu nkambi ya Mahama i Kirehe
‘Islamic State’ yigambye ibitero by’i Paris
Rusizi: Inzu y’ubucuruzi yakongotse itikiriramo miliyoni zisaga 120
CHAN 2016: Buri kipe yazamutse iyoboye itsinda yarasezerewe

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.