DOVE MAGAZINE

Amatora yo muri Amerika adusigiye isomo – Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta, Louise Mushikiwabo, yavuze ko u Rwanda rwashimiye Donald Trump watsinze amatora yo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeza ko hari amasomo yasigiye ibihugu byinshi by’umwihariko ashingiye ku kumenya ko ubuyobozi ari ubw’abaturage.

Yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2016, umunsi umwe nyuma y’uko Donald Trump yegukana intsinzi ahigitse Hillary Clinton.

Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko biciye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga banditse bashimira uwatowe n’abaturage muri rusange, kuba baragize amatora meza nk’uko babyifuzaga.

Yavuze ko aya matora asize amasomo menshi ariko by’umwihariko iryo kumenya ko abaturage aribo bayobora.

Yagize ati “Ariya matora adusigiye isomo ry’uko abanyapolitiki bagomba gutega amatwi abaturage; ni ikintu gikomeye cyagaragaye muri ariya matora. Ni byiza kuganira n’abandi banyapolitiki ariko dutekereza ku baturage, ibyifuzo byabo bigashyirwa imbere. Nk’u Rwanda twabonye ko inkingi ikomeye cyane ari ibyifuzo by’abaturage kandi twarabyiyemeje.”

Donald Trump yatsinze amatora n’amajwi 279 kuri 228 ya Hillary Clinton, Mushikiwabo yavuze ko iyi ntsinzi ya Trump yerekanye ko kuyobora atari iby’abayobozi ahubwo ko ari iby’abaturage.

Minisitiri Louise Mushikiwabo yatangaje ko amatora yo muri Amerika yabereye isomo ibindi bihugu

Yavuze ko aya matora yerekanye ko kuyobora atari iby’abayobozi ahubwo ko ari iby’abaturage

Umunyamakuru Uwiringiyimana Clement wa Reuters abaza ikibazo mu kiganiro na Minisitiri Mushikiwabo

Ikiganiro n’abanyamakuru cyibanze ku ngingo ku mubano w’u Rwanda n’amahanga

Amafoto: Rwanda Gov


SRC: IGIHE

Abadepite bemeje itegeko rishyiraho komisiyo yo guhindura itegeko nshinga
Abandi Barundi batatu bafatiwe ibihano n'Amerika
Ruhango: Abarangije Kaminuza badafite akazi bari kwigishwa guteka
Niduhitamo guhangana hagati yacu, tuzaba duha urwaho abatatwifuriza ibyiza –Perezida Kagame

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.