DOVE MAGAZINE
AMAKURU

Abanyamategeko bavuze kuri Diane Rwigara na Mwenedata Gilbert batanze imikono y’abantu bapfuye

Diane Rwigara

Komisiyo y’Amatora yanze kandidatire ya Nshimyimana [Shima] Rwigara Diane na Mwenedata Gilbert, kubera ko batanze imikono irimo iy’abantu bapfuye, ikintu gishobora gutuma bakurikiranwaho icyaha cy’impapuro mpimbano nkuko abanyamategeko babitangaza. Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 7 Nyakanga, Komisiyo y’Amatora (NEC) yemeje ko Perezida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi, Dr. Habineza Frank wa Democratic Green Party […]

Bitunguranye! Umutoza wa Rayon Sports Areguye

Masudi Djuma

Umutoza Masoudi Djuma yatangaje ko yeguye ku mirimo yo gutoza Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuyihesha igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu 2013. Masoudi Djuma wari umaze imyaka ibiri muri Rayon Sports, nyuma yo gutsinda Azam FC ibitego bine kuri bibiri mu mukino ikipe ye yahereweho igikombe cya Shampiyona, yatangaje ko atagikomeje kuyitoza kubera impamvu […]

NEC Yatangaje Urutonde Ntakuka rw’Abaziyamamariza Umwanya wa Perezida

Kalisa Mbanda

Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) yemeje urutonde ntakuka kubazahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba kuya 3 Kanama 2017. Mu bakandida bazagaragara ku ikarita y’itora nk’uko NEC yabyemeje ni Dr. Habineza Frank watanzwe n’ishyaka Green Party, Mpayimana Philippe umukandida wigenga na Kagame Paul wagiriwe icyizere n’ishyaka FPR-Inkotanyi. Aba bakandida uko ari batatu bemejwe na […]

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro i Juba na Bangui zizihije umunsi wo kwibohora

Ingabo z’ u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’Epfo zifatanyije n’Abanyarwanda bakorerayo  n’inshuti zabo mu kwizihiza isabukuru yo kwibohora ku nshuro ya 23 yabaye kuwa 04 Nyakanga 2017. Mu ijambo ry’ Intumwa nkuru y’Umunyamabanga Mukuru w’Uumuryango w’Abibumbye David Shear   yagaragaje ko u Rwanda rwagize ubuyobozi bwiza nyuma ya Jenoside yakorewe […]

Abanyarwanda miliyoni 6.8 ni bo bari ku ilisiti y’agateganyo y’abazatora Perezida

AMATORA

Komisiyo y’Amatora (NEC) yatangaje kuri uyu wa 3 Nyakanaga 2017, ko abiyandikishije kuzatora Umukuru w’Igihugu muri Kanama bagera kuri miliyoni 6.8, biganjemo abagore. Mu itangazo NEC yasohoye rigaragaza ilisiti y’agategtanyo y’abazatora Perezida wa Repubulika, hagaragaramo ko hiyandikishije abaturage 6,888,592, barimo abagabo 3,170,090 n’abagore 3,718,502. Ukurikije Intara, iy’Iburasirazuba ni yo irimo benshi kuko abari kuri lisiti […]

UTC y’Umunyemari “Rujugiro” Igiye Gutezwa Cyamunara

UTC y'umunyemari Rujugiro

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko kiri mu nzira zo kugurisha mu cyamunara imitungo igera kuri 39 irimo n’umuturirwa Union Trade Center (UTC) w’umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tribert n’abandi banyamigabane bane kubera ibirarane by’imisoro kugeza na n’ubu bitarishyurwa. Ni imitungo y’abantu 14 bagaragara ku rutonde rwatangajwe na RRA kuwa 2 Gicurasi 2017, mu itangazo […]

Perezida Kagame yavuye mu modoka i Musanze, asuhuza abaturage ku muhanda (Video)

Paul Kagame

Perezida Kagame ubwo yavaga mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu, mu buryo butari bwitezwe, yavuye mu modoka asuhuza abaturage bari benshi ku muhanda baririmba bati ‘Muzehe Wacu’. Byari ku nshuro ya kabiri Perezida Kagame ahagaze mu Mujyi wa Musanze agasuhuza abaturage, nyuma yaho na none ku ya 24 Werurwe 2016 ubwo yari mu […]

APR FC itsinze Espoir yegukana igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya cyenda

APR FC itsinze Espoir yegukana igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya cyenda

Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya cyenda ubwo igitego cya Djihad Bizimana ku munota wa 38 cyari gihagije ngo batsindire Espoir ku mukino wanyuma igitego 1-0. Umukino urarangiye. APR FC 1-0 Espoir Umukinnyi w’umukino HAKIZIMANA Muhadjili 90+1 Uzabakiriho Hamad asimbuye Nkurunziza Felicien 90’ Iminota ine y’inyongera 90’ Bizimana Djihad arekuye ishoti rikomeye ku […]

#Kwibohora23: Ibihumbi by’abaturage i Vunga

kWIBOHORA23

Abaturage baturutse mu ntara z’Uburengerazuba n’Amajyaruguru bahuriye i Vunga mu Murenge wa Shyira mu muhango wo kwizihiza umunsi wo Kwibohora wizihijwe ku nshuro ya 23. Muri uyu murenge abaturage benshi bategereje Perezida Kagame, aho biteganyijwe ko aza gutaha ibitaro bya Shyira n’umudugudu w’icyitegererezo uzatuzwamo imiryango 108.             Umuhanzi Rafiki asusurutsa […]

Bugesera: Umujura yumiye ku giti cy’imyumbati yafashwe n’uruhereko

Mu gishanga giherereye mu murenge wa Nyamata ho mu karere ka Bugesera, umusore wo mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 20 na 30 yafashwe n’uruhereko ubwo yaragiye kwiba imyumbati mu murima wari utezemo uruhereko. Nk’uko bisobanurwa na Rurangirwa Wilson ngo yabonye ibimenyetso ari mu karere ka Rwamagana bimwereka ko hari icyibaye niko guhamagara abo yahaye […]

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.