DOVE MAGAZINE
AMAKURU

Kenya: Hagiye gusubirwamo amatora ya Perezida

Kenya: Hagiye gusubirwamo amatora ya Perezida, Uhuru Kenyatta si perezida wa Kenya

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nzeri 2017, urukuko rw’ikirenga rwa Kenya rwategetse ko amatora aheruka ya perezida ateshwa agaciro nyuma y’uko hakemazwe ko amajwi yibwe hakoreshejwe ikoranabuhanga. Urukiko rwanzuye ko amatora azaba mu minsi 60 uhereye none. Komisiyo y’igihugu y’amatora ya Kenya, yatangaje ko Uhuru Kenyatta ariwe watsinze amatora ukwezi gushize kwa Kanama atsinze […]

Yannick Mukunzi wakuriye muri APR FC yasinye muri Rayon Sports

Umukinnyi wo hagati mu kibuga Yannick Mukunzi wakuriye muri APR FC yasinyiye ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Kane, tariki ya 31 Kanama 2017.

Umukinnyi wo hagati mu kibuga Yannick Mukunzi wakuriye muri APR FC yasinyiye ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Kane, tariki ya 31 Kanama 2017. Yannick Mukunzi wazamukiye muri Academy ya APR FC yari umwe mu bakinnyi ngenderwaho hagati mu kibuga, gusa ubu yamaze kwerekeza muri mukeba Rayon Sports aho bivugwa ko yasinye imyaka ibiri. […]

Murekezi wari Minisitiri w’Intebe yagizwe Umuvunyi mukuru

Anastase Murekezi

Murekezi Anastase wari umaze imyaka itatu ku mwanya wa Minisitiri w’intebe muri Guverinoma y’u Rwanda, yahawe umwanya w’Umuvunyi Mukuru. Kuri uyu mwanya asimbuye Cyanzayire Aloysie wari umaze imyaka itanu ari Umuvunyi mukuru, kuko yashyizweho n’inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 27 Kanama 2012. Nk’uko bigaragara kandi mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri mushya w’Intebe Dr […]

Urutonde rw’abagize Guverinoma nshya igizwe n’abaminisitiri 20 n’abanyamabanga ba leta 11

Perezida Kagame aganira na Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard n'abandi bayobozi bakuru

Perezida Kagame yatangaje abaminisitiri 20 bagize Guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, washyizwe kuri uyu mwanya kuri uyu wa Gatatu akanahita arahirira inshingano ze. Guverinoma nshya yatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017 nkuko byari byatangajwe na Perezida Kagame, irimo abaminisitiri 20 abanyamabanga ba leta 11. […]

Perezida Kagame ashyizeho Minisitiri w’intebe mushya usimbuye Anastase Murekezi

Minisitiri w'Intebe mushya, Dr. Ngirente Edouard, yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire de la Salle mu Karere ka Gicumbi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Dr. Ngirente Edouard, Minisitiri w’Intebe mushya muri Guverinoma nshya izasimbura icyuye igihe yari iyobowe na Anastase Murekezi. Itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu rigira riti “Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku […]

Polisi yahakanye gufunga Diane Rwigara, yemeza ko ari gukorwaho iperereza

Polisi yahakanye gufunga Diane Rwigara, yemeza ko ari gukorwaho iperereza

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yahakanye ko Polisi y’Igihugu yataye muri yombi Diane Rwigara washatse kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika; gusa yemeza ko ari gukorwaho iperereza ry’ibanze ku byaha akurikiranyweho. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu habyutse amakuru acicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Shima Diane Rwigara wari mu bifuza […]

Byemejwe ko Rayon Sports na APR zizacakirana mu gikombe kiruta ibindi

Umukino uhuza aya makipe akenshi ujya uzamo n’amakimbirane yo mu kibuga

Ikipe ya Rayon Sports yegukanye Shampiona na APR zegukanye igikombe cy’Amahoro zizahurira i Rubavu mu gikombe kiruta ibindi mbere y’uko Shampiona itangira. Nyuma y’iminsi bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports na APR zigomba guhatanira igikombe kiruta ibindi mu Rwanda (Super Cup), Ferwafa yamaze kwemeza ko ayo makipe agomba guhurira i Rubavu tariki 23/09/2017. Uyu mukino […]

Ese koko Rwarutabura uzwi nk’umufana ukomeye wa Rayon Sports yaguzwe na As Kigali?

Rwarutabura

Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umujyi wa Kigali, AS Kigali, ikomeje kwiyubaka mu mpande zose, aho nyuma yo kugura abakinnyi bakomeye bivugwa ko itangiye no gushaka kwibikaho abafana bakomeye cyane, ihereye kuri Rwarutabura wa Rayon Sports. Iyi kipe yarangije shampiyona iri ku mwanya wa Kane, mu bakinnyi bakomeye imaze kugura harimo, Nshuti Dominique Savio wakiniraga Rayon Sports, […]

Kaminuza y’u Rwanda yakuyeho kwiga imyaka ine kuri amwe mu masomo

Kaminuza y’u Rwanda yakuyeho kwiga imyaka ine kuri amwe mu masomo

Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko guhera mu mwaka utaha w’amasomo , abanyeshuri biga ibirebana n’ubumenyi rusange (social sciences) bazatangira kwiga imyaka itatu muri kaminuza aho kuba ine, imyaka irenze itatu ikazasigara ku biga amasomo ajyanye na siyansi. Mu kiganiro cyihariye yagiranye na The New Times, Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Prof […]

Breaking News: Floyd Mayweather atsinze Conor McGregor

Umukino w’iteramakofe waberaga mu mujyi wa Las Vegas muri Leta ya Nevada urangiye Floyd Mayweather atsinze Umunya- Ireland, Conor McGregor. Uyu mukino watangiye McGregor ariwe uhabwa amahirwe kuko yihariye uduce dutatu tubanza, ntibyatinze ariko Mayweather yagezaho aramwigaranzura yiharira nawe utundi duce tune twikurikiranya. McGregor wasaga nk’unaniwe yaje gutsinda Mayweather agace ka cyenda muri cumi na tubiri twagombaga […]

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.