DOVE MAGAZINE

Amafoto ya Miss Kwizera Peace mu rugendo ruva i Cotonou kugera i Kigali

Kwizera Peace Ndaruhutse uherutse kwegukana ikamba mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss Naïades 2016, yagarutse i Kigali avuye muri Benin mu Mujyi wa Cotonou ahamaze iminsi hateraniye abakobwa bo mu bihugu.

Nyampinga Kwizera Peace yavuye mu Rwanda kuwa 11 Ugushyingo 2016, yari amaze iminsi igera kuri ine mu Mujyi wa Cotonou, yari yaherekejwe na nyina umubyara wari umushyigikiye cyane muri iri rushanwa.

Ibirori byo gutora Miss Naïades byabereye kuri Dream Beach Hotel mu Mujyi wa Cotonou ku nkombe z’inyanja ya Atlantic mu ijoro ryo kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2016. Iri rushanwa ryitabiriwe n’abakobwa bo mu bihugu 13 gusa birangira Umunyarwandakazi ari we utsinze.

Kwizera Peace yari ahanganye n’abakobwa bo mu bihugu 12: Blandaye Stephanie(Togo), Oweseni Grace(Nigeria), Kpogbezani Lucrece(Benin), Biata Diane (Cameroun), Kankoe Aho Branda(Togo), Gahimbare Ornella (Burundi), Minkatana Michele Ange (Cameroun), Diarassouba Raissa(Cote d’Ivoire), Ankwanda Dorcas(RDC), Afua assieduwaa Akrofi(Ghana), Tchouadang Yasmine(Tchad) na Kenta Awa(Guinée).

Nyuma yo gutsinda, Peace yabwiye IGIHE ko yerekeje i Cotonou yumva yifitemo gutsinda, gusa ngo yatewe ingufu cyane n’uburyo yasanze bake mu Banyarwanda batuyeyo bari bamushyigikiye bikiyongeraho ko na ‘nyina yahoraga amubwira ko akwiye kwiyumvamo intsinzi gusa’.

Yagize ati “Irushanwa ryari ririmo abakobwa b’abahanga, ntabwo byari byoroshye kuritsinda ariko twabikoze birangiye igihugu cyacu kibaye icya mbere […] Ni ibintu byanshimishije cyane ndetse binyongerera amahirwe n’inzira nzakoresha ngo nkore imishinga ikomeye.”

Nyuma yo gutsinda iri rushanwa,ku gicamunsi cyo kuwa 13 Ugushyingo 2016 Kwizera Peace yakiriwe ku meza n’Abanyarwanda batuye muri Benin ndetse bamwizeza ko ‘igihe cyose azakenera ubufasha bwabo muri iki gihugu bazamushyigikira’.

Yagarutse i Kigali kuwa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2016. Yahagurutse ku kubuga cy’indege cy’indege mpuzamahanga cya Cotonou ahagana saa sita n’igice. Peace yasohotse mu biro byakira abinjira n’abasohoka muri Benin ahabwa imodoka ye bwite imutwara ikamugeza ku ndege mu gihe abandi bagenzi basanzwe batwawe muri bus rusange isanzwe ikora aka kazi.

Nka Nyampinga watsinze, Kwizera Peace yari yahawe icyicaro mu myanya y’abanyacyubahiro mu ndege ya Rwandair imwe muri sosiyete zikomeye zateye inkunga Miss Naïades 2016.

Urugendo rugera i Kigali yarukoze anyuze mu Mujyi wa Libreville muri Gabon akomereza i Douala muri Cameroun aho yavuye yerekeza mu Rwanda.

Yageze i Kigali ahagana saa yine z’ijoro, ku kibuga cy’indege yakiriwe n’Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonne usanzwe ategura Miss Rwanda ndetse n’abo mu muryango w’uyu mukobwa bari baje kumwakira banamwereka ko ikamba yatsindiye ryanahesheje ishema abo akomokamo.

Peace agisohoka mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka yerekeza mu kibuga cy’indege

Peace yahawe imodoka ye wenyine imugeza ku ndege

Kwizeera Peace yerekeza ku ndege

Kwizera Peace ku kibuga cy’indege cya Cotonou

Amafoto ya Miss Kwizera Peace mu rugendo ruva i Cotonou kugera i Kigali
Miss Kwizera Peace na nyina burira indege iberekeza i Kigali

Yageze i Kanombe aherekejwe na nyina

Yakiriwe n’abo mu muryango we, uyu bari guhoberana ni mukuru we witwa Sarah

Sarah, Peace na nyina ubabyara

Peace ngo yiteguye kubyaza umusaruro ikamba yahawe muri Benin


SRC: IGIHE

Nyuma yo kubyarirwa na Producer Lick Lick Paccy yaba yishumbushije undi mukunzi
Dj Cuppy ukorana na Jay-Z yageze i Kigali
Centrafrique: Bozizé yatanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ari mu buhungiro
Ubufaransa : Minisitiri w'ubutabera yeguye

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.