DOVE MAGAZINE

Amafaranga ya Guma Guma yateranyije Bull Dogg n’ushinzwe inyungu ze

Share Button

Kuva irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryarangira, umuraperi Bull Dogg yahise atangira kugendera kure abari bashinzwe inyungu ze, yirinda ko bazagabana amafaranga yahembwe.

Iri rushanwa rikirangira hakunze kuvugwa umwuka utari mwiza hagati y’impande zombi, ariko bose nta wari wigeze agira icyo atangaza kuri ibi.

Muri iki cyumweru kirangira ku itariki ya 10 Nzeli 2017, nibwo Bull Dogg yaruye avuga ko amafaranga ya Guma Guma, ari mubyo yapfuye n’uwari ushinzwe kumugira inama, wanamufashaga mu by’amafaranga.

Agira ati “Amafaranga ya Guma Guma nayo arimo. Ariko siyo gusa. None se niba baranyijeje ko tuzagera ahantu runaka ntituhagere, twabuzwa n’iki gutandukana?”

Seka Emmanuel wari ushinzwe inyungu za Bull Dogg, yabwiye KT Radio, Radio ya Kigali Today, mu kiganiro cyayo cya KT Idols ko bamaze gutandukana ariko ahishura ko Bull Dogg yacikanye amafaranga bagombaga kugabana.

Agira ati “Kuva yamara gufata amafaranga, ntabwo yitaba telefone, ntagaragara, nta n’ubwo yagarutse kundeba.”

Akomeza avuga ko ubu afata Bull Dogg nk’umuhemu, ndetse ko atazigera amutakazaho igihe amurega mu nkiko, cyangwa ahandi.

Bull Dogg ngo nyuma y’irushanwa rya Primus Guma Guma ngo ntiyongeye kwitaba ushinzwe inyungu ze.

Ati “Ndamufata nk’umuhemu kuko mfite amasezerano twasinyanye atubahirije. Gusa ntabwo nzamurega azakore umuziki atere imbere, ubwo yakunze amafaranga kurusha ibikorwa.”

Mu byari bikubiye mu masezerano Bull Dogg yasinyanye na Seka Emmanuel, harimo ko bagombaga kumuha ibikenewe byose, byazamufasha gutwara Guma Guma.

Umunyamakuru yamenye ko mu nkundura yo kugura abafana, no gutwara imodoka zuzuye abafana bajya mu ntara, uyu Seka ariwe watangaga amafaranga ngo aba Bull Dogg bagere ahabera ibitaramo.

Bull Dogg yashyiriweho amafaranga menshi n’abari bamushinzwe, ariko igikombe cya Primus Guma Guma Super Star kirabura.

Yabaye uwa gatatu, ahembwa millioni 4RWf, utabariyemo miliyoni 1RWf yahembwaga buri kwezi mu gihe cy’amezi ane iryo rushanwa ryamaze.

Hari n’amakuru yavugaga ko Bull Dogg yaba yarahototewe n’abasore b’ibigango barinda akabari ka Seka bapfa aya mafaranga ariko impande zombi zavuze ko aya makuru ntacyo zayavugaho.

Hari hashize amezi arindwi Bull Dogg na Seka basinyanye amasezerano y’imikoranire.

Aya masezerano akaba yari ashingiye ku ishoramari, kuko yavugaga ko Seka azashora amafaranga muri Primus Guma Guma, akazagabana na Bull Dogg igihe bazaba bamaze gutwara igikombe.

SRC: KIGALI TODAY

Umurambo w’umuririmbyi wa Korali Rehoboth wakiranwe ishavu i Kigali (Amafoto)
Ku myaka 50, Janet Jackson atwite inda ya mbere
Nyampinga w’Isi Rolene Strauss agiye kubyara
Elton John yanze kuzaririmba mu birori by’irahira rya Donald Trump

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.