DOVE MAGAZINE

Gahongayire yibutse umwana we witabye Imana

Share Button

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, Aline Gahongayire, yongeye kwibuka umwana w’umukobwa yibarutse akitaba Imana akimara kubona izuba mu buryo bwamusigiye akababaro bugatera intimba imiryango.

Gahongayire yibarutse umukobwa ku wa 6 Nzeri 2014, yabyariye i Remera mu bitaro bya La Croix du Sud [bakunze kwita kwa Nyirinkwaya] ariko uwo mwana ntiyabashije gukomeza kubaho kuko yahise yitaba Imana. Yashyinguwe bukeye bwaho ku Cyumweru, ahagaragaye amarira menshi n’agahinda ku bari muri uwo muhango wo kumusezeraho.

Nyuma y’imyaka itatu ishize Glovin Ineza Gahima yitabye Imana, uyu muririmbyi yongeye kumwibuka yandika kuri Instagram agira ati “Umunsi mwiza w’amavuko. Ryoherwa n’umunsi wawe mwiza. Umubyeyi wawe aragukunda.” Yongeyeho ati “Umutima wanjye urahimbaza Imana. Ndibuka.”

Mu batanze ibitekerezo kuri ubwo butumwa harimo umunyamakuru Evelyne Umurerwa wamusabye gukomera ndetse akamubwira ko umwana we aruhukiye ahari ’ibyiza byinshi’. Yanditse ati “Umunsi nk’uyu ni umunsi ukomeye twibuka kandi tuzirikana Ineza yacu ko ari aheza mu ijuru, ahataba amakuba, ahataba ibyago, ahahora umunezero.

Uwitwa Kevine yagize ati “Kuri uyu munsi ijuru ryakiriye malayika Ineza, birakomeye kubyumva gusa Imana izi impamvu.” Yongeyeho ati “Nshuti Gahongayire komeza ukomere nk’ibisanzwe kandi ibyiza biri imbere.”

Gahongayire yari amaze iminsi ashyize kuri urwo rubuga ubutumwa butangiza igihe cyo kwibuka umwana we, bikorwa mu buryo bwo gufasha abatishoboye binyuze mu cyo yise “Ineza Initiative”, bagahabwa ubwisungane mu kwivuza, imyambara, kubakirwa n’ibindi.

Mu bihe bitandukanye, Gahongayire yagiye agaragaza ko yasigiwe ibikomere n’urupfu rw’umwana we ndetse buri uko umwaka utashye, mu gihe nk’icyo yamwibarutsemo yandika amagambo yo kumwibuka no gushimangira ko amuhoza ku mutima, ashimira Imana yemeza ko ubu imfura ye iruhukiye mu mahoro.

Ubutumwa bwa Gahongayire yanditse yibuka imfura ye yitabye Imana

Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, Aline Gahongayire

Gahongayire yaherukaga gutangaza ko yizeye ko Imana izamushumbusha

SRC: IGIHE

Minisitiri w’Intebe wa Maroc yinjiye mu kibazo cya Lopez waheneye abafana
Bruce Melody na Urban Boyz batanze umwitangirizwa i Ngoma
2Face Idibia agiye gutaramira i Kigali
Davis D Yifitiye Icyizere Imbere ya Christopher, Dream Boyz, Social Mula, Bull Dog n'Abandi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.