DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Akabazo Christiano yagize ku kibero, gahangayikishije abafana ba Real Madrid

Mugihe hategerejwe umukino wa nyuma w’amakipe yabaye ayambere ku mugabane w’iburayi Uefa Champions League, uzaba ku taliki2 8 z’uku kwezi i Milan mugihugu cy’ubutalini. Mu myitozo y’ikipe ya Real Madrid yo kuri uyu wa kabiri Christano  yagize akabazo ku kibero.

Christano yasohotse mu kibuga asa n'ucumbagira: Ángel Rivero MARCA

Christano yasohotse mu kibuga asa n’ucumbagira:Photo Ángel Rivero. MARCA

Nyuma yo kugera mu gihugu cy’ubutaliyani mu mujyi wa Milan ahagomba kubera umukino wa nyuma wa Uefa champions League. Ikipe ya Real Madrid ku munsi w’ejo ikaba yarakoreye imyitozo ahitwa Valdedebas, Christiano yaje kugira akabazo ku kibero ubwo yasekuranaga n’umuzamu wa kabiri w’ikipe ya Real Madrid Kiko Casilla.

Nubwo Christiano yaje kurangiza imyitozo ,abaganga bakomeje kumukurikiranira hafi haba kukibuga ndetse no murwambariro. Bagerageza kureba niba imvune yaba ikanganye cyangwa se idakanganye ku buryo yamubuza gukina umukino wanyuma.

Christiano Ronaldo n’ubwo ariwe ufite ibitego byinshi kugeza magingo aya muri irirushanwa ry’uyu mwaka, n’ibitego 16. Ntiyakunze koroherwa n’imvune uyu mwaka dore ko n’umukino ubanza ikipe ya Real Madrid yakinnyemo na Manchester City muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa uyu musore atawugargayemo.

Abafana b’ikipe ya Real Madrid bakomeje kwibaza niba niba aka kabazo Christiano yagize ku kibero cy’ibumoso katamubera intandaro yo kutitwara neza ku mukino wanyuma bazahuriramo n’ikipe ya Atletico Madrid. Nubwo byagaragajwe ko akabazo uyu musore yagize kadakanganye.


Pacifique Kwizera
WWW.DOVE.RW

Obama yahagaritse inkunga yahaga u Burundi ibicishije muri AGOA
Ivunika rya Sanchez na Konsherelyn bivuze iki ku ikipe ya Arsenal?
Nigeria: Nyuma yuko yigize Yesu agaheka umusaraba dore ibyamubayeho
Wari uzi ko umuziki utunze benshi mu bahanzi nyarwanda ntayindi mirimo babifatanya?

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.