DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Agoronome Ntakwiye Kuba mu Biro, Veterineri Ntakwiye Kuba mu Biro – Minisitiri Kaboneka

Share Button

Mu kiganiro aherutse kugirana n’abayobozi bose bo mu ntara y’Uburasirazuba, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis yasabye abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi kumanuka bakegera abahinzi n’aborozi aho guhora mu biro.

Uyu muyobozi kandi yakomoke ku bizwi nko gutekinika ko biri mu biterwa no kuba abayobozi birirwa mu biro basabwa imibare runaka bagatanga imfuye cyangwa imihimbano bitewe n’uko ntamakuru ahagije baba bafite.

Minisitiri Kaboneka yanibukije ko ubuhinzi buri mu bigize imibereho y’umunyarwanda ari nayo mpamvu bugomba kwitabwaho buri wese abigizemo uruhare.

Minisitiri Kaboneka yagize ati “Ubuhinzi tuburekeye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi cyangwa Minisiteri ikaburekera inzego z’ibanze, nta kintu dushobora gukora. Twese dukwiye gufatanya kandi tukumva ko ari inshingano zacu”.

Muri icyi kiganiro Minisitiri Kaboneka yibukije abaganga bita ku matungo “Veterineri” ndetse n’abita ku bihingwa “Abagoronome” ko akazi kabo kadakorerwa mu biro gusa.

Minisitiri Kaboneka yakomeje agize ati “Agoronome ntakwiye kuba mu biro, veterineri ntakwiye kuba mu biro, akwiye kuba ari mu mirima, veterineri nabwe akwiye kuba ari mu nzuri mu matungo.”

Abaturage mu kiganiro na Minisitiri basabye ko bahabwa abavuzi b’amatungo bahagije kuko ngo aho bari usanga boroye neza, basabye kandi ko aba Agoronome babegera mu rwego rwo kubafasha kongera umusaruro w’ubuhinzi bwabo.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka (Foto Manishimwe N)Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka (Foto Manishimwe N).

Alphonse Bizimana
WWW.DOVE.RW

U Burusiya: Laboratwari ishishura uruhu rw’abirabura bakaba abazungu
Bugesera: Abagabo banga gusezerana mu mategeko batinya agasuzuguro k’abagore
Abarwanyi 33 ba FDLR nibo bamaze gutaha muri 2016
Umwuka mubi hagati y'uburusiya n'ibihugu by'iburayi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.