DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Agera kuri miliyoni 300 z’ama euro azahabwa abakozweho n’ibitero by’i Paris

Share Button

Nyuma y’ibitero by’iterabwoba byabereye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa mu kwezi gushize, abo byagizeho ingaruka n’imiryango yabo bashobora guhabwa impozamarira igera kuri miliyoni 300 z’ama euro.

Ku itariki 13 Ugushyingo 2015 ni bwo Umujyi wa Paris wibasiwe n’ibitero by’umutwe wa Islamic State byahitanye abantu 130 abandi barakomereka.

Minisitiri w’Ubutabera Christiane Taubira yabwiye ikinyamakuru Le Parisien ko ikigega cya leta cyashyizweho mu 1986 mu rwego rwo guha impozamarira abagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba kimaze kwishyura miliyoni 6.7 z’ama euro imiryango y’abapfiriye muri biriya bitero.

Taubira yakomeje avuga ko andi ibihumbi 771 yahawe abakomerekeye muri biriya bitero n’imiryango yabo ndetse abo bafitanye isano bishyurirwa amafaranga y’ingendo.

Nyuma ya biriya bitero leta y’u Bufaransa yashyizeho umurongo utishyurwa ku bagizweho ingaruka na byo barimo abari bahari, n’abahungabanyijwe na byo kugira ngo babashe kubona impozamarira.

Kuva uyu murongo washyirwaho kugeza mu mpera z’Ugushyingo, abagera ku bihumbi 11 ni bo bari bamaze kuwukoresha.

JPEG - 164.6 kb
Mu Bufaransa baracyibuka ababo baguye mu bitero by’iterabwoba

Cristiane Taubira, Minisitiri w’Ubutabera w’u Bufaransa


SRC: IGIHE

U Burayi: Inkambi 100,000 zigiye kubakwa kuber'ikibazo cy'abimukira
Amavubi yatsinzwe na Uganda Cranes muri Cecafa Ku nshuro ya kane
Champions League: Barcelona irakira Athletico Madrid
Uwayoboye ‘Opération Turquoise’ yasobanuye byimbitse uko u Bufaransa bwaje kurwanya RPF

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.