DOVE MAGAZINE

Umugabane wa Afurika uhomba miliyari 148 z’amadolari buri mwaka kubera ruswa

Banki nyafurika itsura amajyambere(BAD),itangaza ko umugabane wa Afurika buri mwaka uhomba akayabo ka miliyari 148 z’amadolari kubera ruswa.

Umuyobozi wa banki nyafurika itsura amajyambere

Bwana Dr Akimwumi Desina umuyobozi wa banki nyafurika itsura amajyambere

Umuyobozi w’iyi banki bwana Dr Akimwumi Adesina atangaza ko amafaranga menshi yagakoreshejwe mu bikorwa remezo aburira mu bikorwa bya ruswa ndetse n’impapuro mpimbano kandi ugasanga ahanini yatanzwe n’abayobozi bakuru.

Akomeza avuga amafaranga yagakoreshejwe mu bikorwa nko kubaka amashuri,amavuriro n’ibindi usanga yaranyerejwe n’abayobozi babishinzwe.

Dr Akimwumi akomeza ashishikariza abayobozi b’ibihugu gushyira imbaraga nyinshi mu gukumira ruswa kuko abona ari kimwe bidindiza iterambere ry’umugabane wa Afurika.

Ibihugu nka Guinea Bissau,Tchad,Nigeria na Kenya ni ibihugu biri kwi isonga mu byibasiwe na ruswa hano ku mugabane wa Afurika.


Callixte Uwimana
WWW.DOVE.RW

Ishyamba si ryeru hagati ya Vatican na Israel nyuma y’aho Papa yemereye leta ya Palestina
Rusizi: Mudugudu yatunguranye yegura nyuma y’umunsi 1 arahiye
Kigali: Yashinze urubuga rushyingurwaho ibizamini bya Leta byakozwe
Kigali: Abashoramari bo mu Rwanda beretswe amahirwe badakwiye witesha

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.