DOVE MAGAZINE

Agashya,burya koko abana ni abaziranenge, Papa yatunguwe no gukurwamo ingofero n’umuwana muto

Share Button

Ibintu bitamenyerewe cyane kubona Papa mu mutwe he, ariko umwana w’umukobwa yamutinyutse amukuramo ingofero umutwe we uragaragara.

Umwana w'umukobwa Estella Westrick ntiyitaye mugusuhuza Papa ahubwo icyari kimuraje inshinga ni ukureba mu mutwe ha Papa

Umwana w’umukobwa Estella Westrick ntiyitaye mu gusuhuza Papa ahubwo icyari kimuraje inshinga ni ukureba mu mutwe he

Umwana w’umukobwa w’imyaka 3 witwa Estella Westrick yageze i Roma aho yagiye gutembera umuryango we ukamujyana guhura na Papa Francis. Uyu mwana mu gihe yasuhuzanyaga na Papa yahise amukuramo ingofero ye ahora yambaye.

Estella Westrick ubwo yari afashwe n’umwe mubakora kwa Papa ntiyihanganiye kubona Papa aho yambaye ingofero maze aramwadukira ati mbere yo kunsuhuza reka mbanze nyigukuremo.

Papa yasomye uyu mwana ku itama umwana nawe amwiba umugono ahita ashikuza mu mutwe ingofero kuko nicyo yabonaga kimuteye amatsiko kuri Papa.

Iyo ngofero ya Papa yitwa  zucchetto iba isa n’umweru dede, mu gihe abakaridinali, abasenyeri n’abandi bambara ingofero z’andi mabara atandukanye.

Nk’uko CNN ibitangaza, uyu mwana ukomoka muri Atlanta yaje i Roma gusura se umubyara muri batisimu witwa Mountain Butorac. Uyu mwana akimara kwambura Papa ingofero ye abari aho bose basetse na Papa ubwe arimo nk’uko amashusho abigaragaza kuko ni ibintu bitamenyerewe cyane kubona umwana muto akuramo ingofero umuntu ukomeye nka Papa.

Isaac Mbitezimana
WWW.DOVE.RW

Obama yashimangiye ko Trump adasobanukiwe politiki mpuzamahanga mu kuyobora Amerika
Gisagara: Uwishe umugore we n’umwana yakatiwe gufungwa burundu
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umwongereza ibintu yari yibwe
Polisi yaburijemo ubujura bwa Televiziyo nini enye, inafata bane mu bakekwaho kuziba

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.