DOVE MAGAZINE
The Next Star Rwanda

Afurika itakaza amadolari miliyari 148 buri mwaka kubera ruswa- AfDB

Share Button

Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) Dr Akinwumi Adesina yatangaje ko buri mwaka umugabane w’Afurika utakaza amadolari ya Amerika miliyari 148 bitewe na ruswa.

Dr Akinwumi avuga ko Afurika ikomeje gusigara inyuma mu iterambere kubera icyorezo cya ruswa.

Yagize ati “Afurika itakaza amadolari agera kuri miliyari 148 ku mwaka bitewe na ruswa. Afurika kandi itakaza amadolari miliyari 60 ku mwaka inyerezwa.”

Perezida wa AfDB yakomeje agira ati “Aya ni amafaranga yakabaye akoreshwa mu rwego rw’uburezi, ubuzima, amazi n’isuku n’isukura. Igihe cyose ufite ruswa yo mu rwego rwo hejuru, iterambere risubira inyuma, ibintu byose bikajya hasi.”

Dr Akinwumi yashimangiye ko ibihugu by’Afurika bikeneye gushyiraho gahunda yo kurwanya ruswa.

Ati “Kugaragaraza ruswa bifite akamaro, ariko kurwanya ruswa nabyo bifite akamaro. Noneho, biri mu nyungu z’Afurika kurwanya ruswa mu rwego rwo kuzamura ubukungu n’iterambere ku mugabane wose.”

Credit: Juliana Thomas / Clinton Global Initiative  CGI Annual Meeting 2012: Plenary Session- Future of Food

Ibihugu by’Afurika ni byo biza ku isonga mu kugira ruswa nyinshi hagendewe ku bipimo by’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane “Transparency International”. Ku rwego rwo hejuru haza Guinea Bissau, Chad, Kenya na Nigeria.


SRC: IMVAHO NSHYA

USA:Abasirikare 6 ba USA baguye muri Afghanistan
Umunyafurika y’Epfo utaranyuze Abanyekongo azasifura umukino wa nyuma wa CHAN
Abacuranzi ba Bobi Wine bafunzwe n’igisirikare cya Uganda
Kwikinisha ni bumwe mu buryo bukoreshwa mu kuvura abagabo barangiza vuba

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.