DOVE MAGAZINE

Abaturage babona imihigo ibitura hejuru – Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakozwe ku bufatanye n’Umuryango Never Again Rwanda na Interpeace, bwagaragaje ko abaturage batagira uruhare rufatika mu mihigo kandi ko abashingamategeko n’abajyanama mu nzego z’ibanze bashyira mu bikorwa ibitekerezo batahawe n’abaturage.

Abaturage bashinja abajyanama b’inzego z’ibanze z’utugari, imirenge n’uturere kutabegera ngo babahe ibitekerezo bifuza ko byigwa mu nama za buri kwezi bagira, ahubwo bakitangira ibitekerezo byabo bwite.

Mu baturage 616 babajijwe muri ubu bushakashatsi, bagaragaje ko imihigo igenwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, abaturage bagasabwa kuyesa batigeze bagira uruhare mu kuyishyiraho.

Bati “ Ni gute twafatanya n’ubuyobozi kwesa imihigo tutigeze tugira uruhare rwo kuyigena? Ubuyobozi bukwiye kujya butwegera tugafatanyiriza hamwe kugena iyo mihigo bityo tukazanafatanya mu isuzumwa ryayo no mu gihe cyo kuyesa, aho kuyiduturaho gusa tutazi aho yakorewe.”

Abaturage bemeza ko gahunda za Leta ari nziza kandi abazitekereza baba babifuriza iterambere, gusa bakanenga uburyo zishyirwa mu bikorwa.

Bahamya ko gahunda nyinshi zibituraho batari bazizi, abayobozi ntibanabegere ngo babasobanurire uko bimeze, ahubwo bakaza bababwira ziturutse hejuru zigomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse.

Impuguke n’abayobozi

Impuguke n’abayobozi bitabiriye imurikwa ry’ubwo bushakashatsi

Abajyanama nta ruhare bagira mu mihigo, nabo bayiturwaho

Abajyanama mu nzego z’ibanze nabo bavuga ko batajya bagira uruhare mu mihigo, ko ahubwo abitwa abatekinisiye nka ba Gitifu, ba Meya na ba Visi Meya aribo bagira uruhare mu igenwa ryayo, bakayibazanira ngo bayisinye, babwirwa ko byihutirwa, nabo ngo bagasinya.

Abajyanama basobanura ko bategera abaturage nk’uko kuko badahabwa uburyo bwo kumanuka ngo basange abaturage babasabe ibitekerezo bazajyana mu nama njyanama.

Bavuga kandi ko batabona umwanya uhagije wo kwegera abaturage kubera imirimo ya buri munsi ibatunga baba bahugiyemo, dore ko uyu mwanya w’ubujyanama batawuhemberwa.

Inteko ikora amategeko idashingiye ku byifuzo by’abaturage

Muri ubu bushakashatsi abaturage kandi bashinja abagize Inteko ishingamategeko imitwe yombi gukora amategeko badashingiye ku bitekerezo by’abaturage.

Bongeraho ko izi ntumwa za rubanda usanga baziheruka zije kubasaba amajwi, zamara kuyabona ntibongere kuzica iryera.

Itangazamakuru riha abaturage urubuga rwo kugaragaza ibyifuzo byabo

Muri ubu bushakashatsi, itangazamakuru ryashimiwe kuba urutindo ruhuza abayoborwa n’abayobora, rigaha abaturage urubuga bakagaragaza ibyo bishimira byaba ngombwa bakananenga ibikorwa nabi.

Bamwe mu banyamakuru babajijwe bagaragaje ko hari ibyemezo biturwa ku baturage batabigizemo uruhare ndetse batanabisobanuriwe, hakaba bimwe mu bikorwa bigenwa mu by’ukuri atari byo abaturage bakeneye.

Ange Subirous Tambineza, avuga ko ibikorwa bimwe na bimwe biturwa ku baturage batabizi, bigaragara ko batagira uruhare mu bibakorerwa, ahubwo hari abashinzwe kubatekerereza.

Aha uyu munyamakuru kimwe n’abaturage, asanga mbere y’uko ubuyobozi bugira icyo bukora bwari bukwiye kubanza kwicarana n’abaturage bakabubwira uko babyumva, ibyihutirwa hakurikije ibyifuzo by’abaturage.

Ntibibuza imiyoborere myiza gutera imbere

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Munyeshyaka Vincent avuga ko imiyoborere myiza mu gihugu igenda itera intambwe, amakosa akorwa akaba agenda akosorwa uko iminsi igenda ihita.

Yashimye ubu bushakashatsi bwakozwe, yibutsa ko imiyoborere myiza igendana n’ibyifuzo by’abaturage kandi ko Leta y’u Rwanda yishimira ko abaturage bagira ijambo mu bibakorerwa.

Ati “ Abaturage nibo musingi w’iterambere n’imiyoborere myiza, Guverinoma yacu yashyizeho inzego zituma abaturage bagira uruhare mu miyoborere yabo, bagomba kugira uruhare mu bibakorerwa byose, imihigo n’ingengo y’imari.”

Munyeshyaka akomeza asaba imiryango ya sosiyete sivili n’itangazamakuru gufatanya mu gufasha abaturage kugaragariza ubuyobozi ibyifuzo byabo, ibyo bishimiye n’ibyo banenga.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 616 barimo abagize inteko ishingamategeko, abayobozi b’uturere, abagize Inama Njyanama, abanyamakuru n’abaturage bo mu turere twa Nyabihu, Gasabo, Bugesera, Musanze, Nyarugenge, Rwamagana na Gicumbi.


SRC:IMVAHO NSHYA

Asnah ‘mushya mu muziki’, agiye gukora igitaramo cyihariye kizabera ku mazi
Bahangiyikishijwe n’uko ikigage cy’i Byumba gishobora kuba amateka
Muhanga: Afungiwe kwiyita umupolisi akambura abantu
Stromae yahagaritse kuririmba kugeza igihe kitazwi

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.