DOVE MAGAZINE

‘Abasitari’, intangiriro ya alubumu ya gatatu ya Christopher


Christopher aririmba muri Kaizen Club (Ifoto/Irakoze R.)
 Umuhanzi Christopher Muneza yashyize hanze indirimbo yise Abasitari, iri mu ndirimbo umunani zigize alubumu ye nshya ya gatatu ateganya gusohora kuwa 24 Ukuboza 2016.

Iyi ndirimbo ‘Abasitari’ iri mu njyana ituje, ikaba ifite umwihariko w’uko icuranze mu buryo bw’amajwi na gitari gusa (accoustic).

Ubwo yagezaga iyi ndirimbo ku Izuba Rirashe, Christopher yavuze ko iyi ndirimbo yumvikanisha umwimerere w’ibihangano asanzwe ahimba, biri mu njyana zituje, ziri mu njyana ya RnB.

Yagize ati “Ahubwo nari naratinze gusohora indirimbo nk’iyi igenda gake, kuko abantu banziho indirimbo zituje; ubu rero nifuje kubaha indirimbo ifite akarusho igenda gahoro.”

 Ifoto igaragaza indirimbo nshya ya Christopher Abasitari (Ifoto/KinaMusic)
Ifoto igaragaza indirimbo nshya ya Christopher Abasitari (Ifoto/KinaMusic)

Christopher yahishuriye iki Kinyamakuru ko mu gitaramo azamurikamo alubumu ebyiri icyarimwe; iya kabiri n’iya gatatu. Yagize ati “Ndi kwitegura kuzamurikira rimwe izo alubumu ebyiri zanjye, iya kabiri n’iya gatatu, ubu 2016 ni ugukora cyane kugira ngo nzabigereho.”

Christopher abarizwa muri Kina Music. Uyu muhanzi wari umaze igihe yumvikana mu ndirimbo yitwa ‘Ndakabya’ yakoranye na Riderman ni umwe mu bahanzi bazamutse vuba mu muziki.

Azwiho guhanga indirimbo ziganjemo iz’urukundo ziri mu njyana ya RnB, Zouk, Pop na AfroBeat.

Byinshi mu bikorwa yagezeho, Christopher yabikoranye na Producer Clement Ishimwe uyobora Kina Music. Aha akunze gukorana n’abahanzi Butera Knowless, Dream Boyz na Tom Close.

Amaze kumurika Albumu imwe, yise ‘Habona’,  mu gitaramo gikomeye yakoreye muri Kigali Serena Hotel kuwa  15 Gashyantare 2014.

Uwo Christopher ari we

 Umuhanzi Christopher Muneza muri Kigali Serena Hotel (Ifoto/Irakoze R.)
Umuhanzi Christopher Muneza muri Kigali Serena Hotel (Ifoto/Irakoze R.)

Christopher yavutse kuwa 30 Mutarama 1994, agiye kuzuza imyaka 22. Ni mwene Butera Juvenal na Gahongayire Marie Mativitas.

Ni umwana wa 3 mu muryango w’abana 6. Yatangiye ibijyanye n’ubuhanzi yiga mu mwaka wa Gatatu mu mashuri abanza aho naririmbaga muri korali y’abana nuko nza no kuririmba muri korali y’abakuru.

Yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2009, ubwo yasohoraga indirimbo yise Bye Bye ariko iyo ndirimbo ntiyabasha gusohoka kuko yari iri ku rwego rwo hasi.

Yinjiye mu buhanzi nyuma y’aho atsindiye amarushanwa yari yateguwe na Producer Clement wo muri Kina music, aho nari yabaye uwa mbere, aho niho Christopher yaje gutangira kumenyekana.

Yamamaye cyane ku ndirimbo ‘Iri Joro’ yakoranye n’umuraperi Danny Nanone.

Icyo gihe ni bwo yahise asohora izindi ndirimbo ze nyinshi zakomeje gutuma arushaho kumenyekana harimo  ‘Ishema’, ‘Sigaho’, ‘Amahitamo’, na ‘Byanze’.

Mu 2013 Christopher yatowe mu bahanzi 11 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 3, nyuma y’aho yari amaze gutorwa mu marushanwa yandi arimo Salax Awards 2011, mu cyiciro cya Best RnB Artist.

Mu 2014 nabwo Christopher yagaragaye mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star 4, ariko ntiyabasha kongera gusubiramo mu 2015.


SRC: IZUBA RIRASHE

IBIHUGU 10 BY'AFURIKA BIFITE ABAKOBWA BEZA KURUSHA IBINDI ( REBA AMAFOTO)
“Thriller" ya Michael Jackson, album yacurujwe kurusha izindi kuva Isi yaremwa
“Kuba nta mujyanama mfite n’imbogamizi inkomereye”- Irakoze Hope
Uko umukobwa yakwita ku ntanga ze

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.