DOVE MAGAZINE

Abasirikare bashinjwa kwica umuturage i Gikondo basabiwe gufungwa burundu

Share Button

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabiye igifungo cya burundu PTE Nshimyumukiza Jean Pierre na PTE Ishimwe Claude, bakurikiranyweho kurasa umuturage witwa Ntivuguruzwa Aime Yvan agapfa muri Gicurasi 2017.

Aba basirikare bari ku burinzi i Gikondo ahazwi nka SGM ku wa 9 Gicurasi 2017 bashinjwa kwica uwo muturage warashwe.

Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rwa Gisirikare rwaburanishije mu mizi urubanza rw’aba basirikare, rubera ahakorewe icyaha. Abaturage bari buzuye ibiro by’Akagari ka Karugira rwaburanishirijwemo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko aba basirikare bombi bakwiye guhabwa igifungo cya burundu kuko bishe uwo muturage babigambiriye ndetse ko babibokoze banyweye ibiyobyabwenge, bigaragazwa no kuba bararashe mu kabari kari aho hafi.

Ikindi kandi, Ubushinjacyaha buvuga ko bakwiye icyo gihano kuko bagize ubugande bakarasa nta muyobozi wabibategetse ndetse bakaba bararashe umusivili utari ufite uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kubarwanya, cyane ko nta n’igikoresho yari afite yari kurwanisha.

Abo basirikare bo babwiye urukiko ko bakwiye kurenganurwa, bavuga ko barashe uwo muturage bitabara ashaka kubambura imbunda ndetse ko ngo iyo aza kuyishyikira yashoboraga kurasa n’abandi baturage bashinzwe kurindira umutekano, dore ko ngo yababwiraga ko ari umudemobe yabatanze mu gisirikare.

Urubanza rwatangiye ubushinjacyaha bugaragaza ko bwasuye ahabereye icyaha, buvuga ko ntaho hahuriye n’akabari karashwe; gusa Nshimiyumukiza Jean Pierre yavuze ko niba bibuka neza ubwo bajyaga kureba ahabereye icyaha basanze akabari gafunze ndetse ko nta n’urufunguzo babonye ku buryo ngo batagakwiriye kuba bavuga iby’akabari.

Ishimwe Claude nawe ushinjwa ubufatanyacyaha we avuga ko icyaha cyo kwica ashinjwa atakabaye akiryoza kuko ngo atigeze arasa, akavuga ko icyaha ari gatozi ku muntu.

Haregewe indishyi

Abo mu muryango wa nyakwigendera baraburana indishyi baregera PTE Nshimyumukiza Jean Pierre na PTE Ishimwe Claude bakoze icyaha na Leta y’u Rwanda yabakoreshaga nk’umukoresha wabo.

Umubyeyi wa nyakwigendera asaba ko yahabwa indishyi n’impozamarira kuko ngo uwapfuye ari we wari umutunze, agasaba ko yahabwa amafaranga yose umuhungu we yari ashigaje kuzamuha kugeza agejeje imyaka yo guhagarika akazi (Pension), agahabwa igihembo cya Avoka n’amagarama y’urubanza.

Ayo mafaranga akazabarwa hashingiye ku 3000 umufundi ahembwa ku munsi bakayakuba n’imyaka yari ashigaje kubaho akora, dore ko we yari afite imyaka 27 gusa.

Undi waregeye indishyi ni nyir’kabari uvuga ko ibikoresho byari mu nzu byangijwe n’amasasu ndetse ko kuva ibyo byabera aho kugeza ubu abakiriya bagabanutse akaba yarahombye. Akaba asaba n’amagarama y’urubanza.

Uwunganira leta muri urwo rubanza Umwali Claire yavuze ko abaregwa bakwiye kwiyishyurira kuko ibyo bakoze batabitegetswe na leta; yavuze ko leta yabatumye mu kazi itabatumye kwica no kwangiza iby’abandi.

Abaregwa bavuga ko leta idakwiriye kubihakana kandi ariyo mukoresha wabo, bavuga ko icyemeza ko bari mu kazi ka leta ari uko babanje no kubwira umuyobozi wabo bifashishije telefoni ko bafashe abantu akababwira ko babashyikiriza Inkeragutabara. Ibyo bavuga ko byabaye mbere y’uko uwo abarwanya bakitabara.

Umucamanza amaze kumva ibivugwa n’impande zose yavuze ko imyanzuro y’urubanza izasomwa ku wa 6 Ukwakira 2017.

PTE Ishimwe Claude (ibumoso) na PTE Nshimyumukiza Jean Pierre basabiwe gufungwa burundu

SRC: IGIHE

Mbere yo kuryamana n'umugabo ngenzura ingano y'igitsina cye-AMBER ROSE
Rayon Sports ihagarariye u Rwanda yaraye rwantambi ku rubaraza rwa Hotel mu Misiri
APR 4:0 Rayon Sports, Reba Amafoto
USA: Santos Colon w’imyaka 17 yahamwe n'icyaha cyo gushaka kwivugana Papa Francis

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.