DOVE MAGAZINE

Abashinjwa itera bwoba bitabye urukiko rukuru rwa Kigali

Share Button

Nyuma y’umwaka bafunzwe, abagera kuri 50 bashinjwa itera bwoba kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Gashyantare 2017,batangiye kuburanishwa.

ubwo bari imbere yimidoka yabazanye

ubwo bari imbere yimidoka yabazanye

Urukiko rukuru rwa Kigali nirwo rwatangiye kuburanisha Abayisilamu bagera kuri 50,bashinjwa itera bwoba.

Ubushinja cyaha buratangaza ko abo bantu bari bafite umugambi wo kwiyunga n’umutwe witerabwoba ugendara kumahame y’idini rya Kiyisilamu.

Ni ubwambere uru rukiko rukuru rwa Kigali rwakiriye abantu benshi kuko bageraga kuri 50,kandi buri wese yari afite abantu3 ,byibura baje gukurikirana urwo rubanza.

Abaregwa bari bishimiye guhura nabo mu miryango yabo,ubushinja cyaha bwasabye ko urubanza rubera mu muhezo, ariko abunganira abaregwa ntibabyumvikanyeho kuko bo bashakaga ko rubera mu ruhame.

Kuva iterabwoba ryavugwa mu Rwanda batanu bamaze kuhasiga ubuzima,bakekwaho guhundabanya umutekano n’ubusugira bw’igihugu.

Urukiko rwanzuye ko ruzatanga umwanzuro warwo taliki ya 15,z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka wa 2017.

Isaac Mbitezimana
WWW.DOVE.RW

 

Burundi: Babatu mu bari guhangana na Nkurunziza mu matora bakuyemo kandidatire
Makanyaga agiye kumurika album amaze imyaka 47 ategura
Umukino wo gususurutsa abitabiriye inama ya AU wakuweho
Qatar yahawe amasaha 48 yo gushyira mu bikorwa ibisabwa n'ibihugu by'abarabu

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.