DOVE MAGAZINE

Abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi abandi bakwira imishwaro mu mashyamba

Nyuma y’uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itangaje ko yatangiye kugaba ibitero ku mutwe wa FDLR mu gitondo cyo ku wa kabiri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, abarwanyi ba FDLR 28 bishyize mu maboko y’ingabo za Loni n’iza Congo (FARDC) ziri mu duce Kashebere, Kiwanja, Ngwenda, Tongo na Bukombo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umwe mu basirikare ba Congo bari ku rugamba rwo guhashya FDLR yabwiye ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ko mu duce duturanye na Mulenge mu ntara y’Amajyepfo nta barwanyi ba FDLR bakiharangwa kuko bataye ibirindiro bakajya kwihisha mu mashyamba.

Ati” Nta barwanyi ba FDLR bakiharangwa ariko tubakurikiranye mu mashyamba y’inzitane bagiye kwihishamo.”

 

Hagati aho umuyobozi wungirije w’akarere ka Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru , Liberata Rubumba yatangaje ku wa kane ko abarwanyi benshi ba FDLR bari kwisuganyiriza mu ntara ayoboye ahitwa i Nyamilima.

Rubumba avuga ko umutwe wa polisi wari woherejwe muri ako gace zahavanwe n’ikigo abapolisi babagamo kigafungwa nyuma yo guterwa na FDLR. Agasaba ko ingabo za FARDC zatabara vuba na bwangu.

Abaturage benshi bo muri Kivu y’Amajyepfo batangiye guhunga batinya ko FDLR yabihoreraho.

Byari byitezwe ko ingabo za Congo zizagaba ibitero kuri FDLR zifatanyije na MONUSCO ariko nyuma Loni ivaniraho Congo ubufasha ivuga ko abajenerali Bruno Mandevu na Sikabwe Fall bagenwe kuyobora ibyo bitero bashinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Nyuma y’aho Leta ya Congo nayo yatangaje ko itagikeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose bwa MONUSCO.

Loni ivuga ko abarwanyi ba FDLR basigaye mu Burasirazuba bwa Congo babarirwa hagati y’1500 na 200.

Bashinjwa ibyaha guhonyora uburenganzira bwa muntu, gufata ku ngufu, no kwinjiza abana mu gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

FDLR ikorera muri izo ntara kuva mu 1994, bamwe mu bayigize bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu mwaka ushize Umuryango Mpuzamahanga wahaye uyu mutwe amezi atandatu ngo ube washyize intwaro hasi ariko zishyirwa hasi n’abarwanyi batageze kuri 300.


SRC: IGIHE

Angel na Kode bazaserukira u Rwanda mu iserukiramuco muri Congo
Burundi: Nyuma ya Lt Col Ikurakure, Major Muhimpundu nawe yishwe
Amafoto y’umuhango wo gusaba no gukwa Isheja Sandrine
Imanishimwe na Rwatubyaye ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports igiye gukoresha

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.