DOVE MAGAZINE

Abaririmbyi bakomeye muri Afurika y’Epfo bagiye kuza gucurangira i Kigali

Abahanzi bagize itsinda rya Mi Casa riri mu bahanzi bakunzwe mu Mujyi wa Johannesburg ritegerejwe i Kigali aho rizakorera igitaramo gikomeye.

itsinda rya Mi Casa

itsinda rya Mi Casa

Mi Casa igizwe n’abacuranzi batatu uwitwa Dr. Duda [acuranga piano], J’Something[umuririmbyi w’imena unacuranga gitari] ndetse na Mo-T[ubavugiriza umwirongi].

Aba bahanzi bazwi cyane mu ndirimbo ‘These Streets’ iri mu zo bahereyeho bagitangira nk’itsinda mu mwaka wa 2011, muri iki gihe bafite indirimbo nshya yitwa ‘Tulale Fofofo’ bakoranye n’itsinda rya Sauti Sol.

Twagira Bruce, umwe mu bateguye urugendo rwa Mi Casa i Kigali, yavuze ko bishimiye kuza kuririmbira mu Rwanda by’umwihariko bakaba biteguye kuzakora igitaramo kizasiga urwibutso kuko ari ubwa mbere baje kuharirimbira.

Yagize ati “Nibyo bagiye kuza, bazagera hano kuwa Mbere [ku itariki ya 9 Gicurasi] hanyuma baririmbe mu nama izabera i Kigali kuwa Kabiri.”

Mi Casa nimara gucuranga mu nama yatumiwemo izabera i Kigali, ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 10 Gicurasi 2016 bazacurangira mu kabyiniro kitwa People Club ku Kacyiru.

Mi Casa yashingiwe i Johannesburg mu mwaka wa 2011, icyo gihe yakoze indirimbo zakunzwe zirimo iyitwa ‘These Streets’ yasohotse kuri Album yabo ya mbere bise ‘Micasa Music’ iri mu zacurujwe cyane icyo gihe.

Muri 2012, Album ‘Micasa Music’ yatwaye igihembo cya South African Music Awards. Iri tsinda ryahawe ibihembo bikomeye birimo Metro FM Music Awards yanahataniye MTV Africa Music Awards 2014 gusa ntiyatsinze mu byiciro bitatu yarimo.


SRC: IGIHE

Itorero ry'igihugu : Urubyiruko rurakangurirwa gukumira no kurwanya ibyaha
Miss Shanel, King James na Mani Martin mu gitaramo gisoza Hobe Africa
Ferwafa yatangiye gushaka umutoza mushya w’Amavubi
Perezida Kagame yunamiye intwari za Mozambique

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.