DOVE MAGAZINE

Abanyeshuri bo mu ishuri rikuru rya Kepler Kigali basuye urwibutso rwa jenoside rwa Ntarama

Share Button

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Gicurasi, abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Kepler Kigali bakoze igikorwa cyihariye cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muwi 1994. Nimugihe igihugu cy’u Rwanda kiri mu gihe cy’iminsi 100 yahariwe kwibuka jenoside yakorewe abatutsi yo mu 1994 kunshuro ya 23.

Abanyeshuri bakaba batangiye bahabwa amabwiriza y’uko bari bwitware muri iki gikorwa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ku ishuri ryabo riherereye mu murenge wa Kimironko mbere y’uko baangira urugendo rwaberekezaga k’urwibutso rwa Ntarama.

Mbere yuko abanyeshuri ba Kepler Kigali bagera ahubatse urwibutso rwa ntarama, bakoze urujyendo mu gihe kigera ku minota 20 (walk to remember) aho batatinye imvura itari nke yabanyagiraga.

Ubwo aba banyeshuri bageraga k’urwibutso rwa Ntaraba basangijwe amateka mabi yaranze u Rwanda. Ibi bikaba byakorwaga n’umuyobozi wa komisiyo y’igihugu ishinzwe ku rwanya jenoside (CNLG), Innocent Ruzigana, aho yabasobanuriye amavu n’amavuko y’amakimbirane yaranze abanyarwanda kuva ku mwaduko w’abakoroni.

Ruzigana akaba yabwiye aba banyeshuri ubuyobozi bubi bwari burimo abantu bize bafite ubwenge aribwo bwateguye ntetse bukanashyira mubikorwa jenoside yakorewe abatutsi yo mu 1994. Yagize ati “iyo jenoside itegurwa n’abantu batazi ubwenge ntiyari kubaho.” Akaba yahereye kuri ibi asaba aba banyeshuri kujya bashishoza bakoresheje ubwenge biga bakabasha gukora ibiteza igihugu imbere.

Yongeyeho ati “Nimwe rumuri rw’u Rwanda, nimwe hejo heza h’igihugu cyacu. Nimwe mugomba gusigasira ibyo cyagezeho ndetse mukanarushaho kukigira cyiza.”

Innocent Ruzigana umukozi wa CNLG aganizira abanyeshuri ba Kepler Kigali

Innocent Ruzigana umukozi wa CNLG aganizira abanyeshuri ba Kepler Kigali

Nyuma yo guha abanyeshuri ba Kepler Kigali impanuro zitandukanye ndetse akabasangiza amateka atandukanye yaranze agace ka Ntarama uru rwibutso ruherereyemo, yakomeje abatambagiza ibice byingenzi bigize urwibutso rwa Ntarama. Nyuma yo gutambagizwa urwibutso abanyeshuri ndetse na bamwe mu bayobozi bishuri bari baje muri iki gikorwa bashyize indabyo kumva.

Bamwe muba nyeshuri bashyira indabo kumva

Bamwe muba nyeshuri bashyira indabo kumva

Aurore Umutesi umwe muba yobozi wari waje aherekeje abanyeshuri ashyira indabo kumva

Aurore Umutesi umwe muba yobozi wari waje aherekeje abanyeshuri ashyira indabo kumva

Nyuma y’iki gikorwa kandi abanyeshuri ba Kepler Kigali baganirijwe n’ukuriye umuryango (AERG) mu Rwanda Emmanuel Twahirwa, wabashimiye igikorwa gikomeye bateguye. Akaba kandi yakomeje abasaba ko byinshi bigiye muri uru rujyendo byazabafasha gukomeza kuburizamo abapfobya jenoside mu buryo butandukanye.

Yagize ati “hari benshi batandukanye bagerageza gupfobya jenoside yakorewe abatutsi cyane cyane babinyujije ku mbuga nkoranya mbaga. Mwiboneye byinshi bibereka ukuri rero mukaba musabwa kujya mugaragariza ukuri bene abo bantu.”

Nyuma yo gusura urwibutso abanyeshuri bakaba bakomereje ku biro by’akagari ka Ntarama aho baganirije abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 batandukanye aho babahaye ubuhamya butandukanye bw’ibyababayeho mu gihe cya jenocide ndetse bakanababwire uko imibereho yabo yifashe nyuma ya jenoside.

Mujawamariya, umwe mu bacitse ku icumu waganirije aba banyeshuri yaangajeko banyuze mu bihe bikomeye cyane kuburyo bikimugora no kubivuga. Yakomeje kandi avuga ko agendeye kubyo abona umunsi ku munsi afite icyizere cy’ejo hazaza. Yagize ati “ubuzima ntibworoshye ariko hari icyizere cy’ejo hazaza.”

Muragijemariya umwe mubacikacumu batanze ubuhamya

Muragijemariya umwe mubatanze ubuhamya kubyababayeho muri jenocide yakorewe abatutsi mu 1994

Abanyeshuri ba Kepler bamaze kuganirizwa ubuhamya butandukanye, bakurikijeho igikorwa cyo guha imfashanyo bari bageneye abacitse kw’icumu rya jenoside yakorewe abatutsi. Izi mfashanyo zikaba zigizwe n’ibigega bito byo kunika amazi, amajerekani avoma amazi ndetse n’ibyo kurya.

Bimwe mu bikoresho abanyeshuri bahaye abacitse ku icumu rya jenocide yakorewe abatutsi muwi 1994

Bimwe mu bikoresho abanyeshuri bahaye abacitse ku icumu rya jenocide yakorewe abatutsi muwi 1994

Tubibutseko urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri ibarirwa ku bihumbi bitanu (5000), ruherereye mu karere ka Bugesera rukaba ari rumwe mu ziri ku rwego rw’igihugu. Ni rumwe kandi mu nzibutso ziherereye ahari urusengero kuko ruri ahahoze ari santarali y’aba gaturika yiciwemo abatutsi kuwa 15 Mata mu 1994.

Kavutse Niragire Otto
WWW.DOVE.RW

Yarokoye abarenga 150 muri Jenoside akoresheje imitsindo
Ubwongereza bwahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyari 34 z'amafaranga y'u Rwanda
2015 Irangiye Kagame ari we ukunzwe kurusha izindi nzego mu Rwanda – Min Murekezi
Davis Kasirye na Diarra basubije Rayon Sports umwanya wa mbere muri Shampiyona

1 Ibitekerezo for “Abanyeshuri bo mu ishuri rikuru rya Kepler Kigali basuye urwibutso rwa jenoside rwa Ntarama”

  1. gaga

    Mwarakoze gusura urwributso Kepler-Kigali mwe! Big up ku munyamakuru Niragire Otto Kavutse nawe abarizwa mu banyeshuri ba Kepler. Genda Kepler uri ubukombe!

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.