DOVE MAGAZINE

Abanyarwanda nabo baritegura kujya kwakira Papa muri Uganda

Mu gihe Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku isi, Papa Francis yateguye kugirira uruzinduko muri Uganda muri uku kwezi, bamwe mu bakirisitu bo mu Rwanda baritegura kujya kumwakirirayo.

Papa Francis azagirira uruzinduko muri Uganda kuva kuwa 27 kugeza kuwa 29 Ugushyingo 2015. Akazanasomera misa i Namugongo ahibukirwa abakirisitu 22 bahowe Imana, bakaza kugirwa abatagatifu.

Alphonsine Gakara, umwe mu bakirisitu basanzwe bategura urugendo nyobokamana ngarukamwaka i Namugongo muri Kamena yabwiye Izuba Rirashe, noneho ko biteguye kujya kwakira Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika muri uku kwezi.

Yagize ati “Tumaze iminsi tubitegura, kuko bashaka kujya mu misa ya Papa, ubundi twabikoraga rimwe mu mwaka mu kwezi kwa gatandatu.”

Kugeza ubu ariko yavuze ko hataramenyekana umubare nyir’izina w’abazajyayo, kuko ataramenya abamaze gushyira kuri konti amafaranga yo kugenda no kugaruka, kuko bateganya kugendera hamwe.

Bisi zerekeza muri Uganda zibageza i Namugongo iherereye muri kirometero hafi 16 mu Majyaruguru y’umurwa mukuru Kampala, zikazanabagarura bishyuye amafaranga hafi ibihumbi bigera kuri 25 by’amanyarwanda.

Uretse aba bakirisitu basanzwe bajyayo, ku cyumweru gishize, muri za kiliziya i Kigali hasomwe itangazo ry’Arkidiyosezi ya Kigali rihamagarira abakirisitu bifuza kujya kwakira Papa kwiyandikisha.

Abakirisitu ntibibagora kujya muri Uganda nk’igihugu cy’abaturanyi cyo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC) , nta viza bisaba, kwambuka umupaka bisaba indangamuntu gusa.
Uruzinduko rwa mbere Papa Francis azagirira ku mugabane w’Afurika kuva yajya ku buyobozi bwa Kiliziya, azaruhera muri Kenya kuwa 25 kugeza kuwa 27 Ugushyingo, ahave ajya muri Uganda. Biteganyijwe ko azasoreza urugendo rwe muri Centrafrique kuwa 30 Ugushyingo 2015. Muri ibi bihugu umutekano ukaba warakajijwe.

Umushumba wa Kiliziya Gatorika , Papa Francis

Umushumba wa Kiliziya Gatorika , Papa Francis


SRC: IZUBA RIRASHE

Mbabazi Lilian na Cindy bahoze muri Blue 3 ntibacana uwaka
Nyamasheke: Umwana yapfuye arohamye mu mugezi
APR FC yarahiye kudasubira ku cyo yanze
Umuhungu wa Georges Weah yerekeje muri PSG

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.