DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Abanyarwanda bo mu majyaruguru y’u Burayi na Atlantique bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Amagana y’Abanyarwanda batuye mu bihugu biherereye mu majyaruguru y’u Burayi na Atlantic bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana abasaga miliyoni.

Ni Abanyarwanda bo mu bihugu bya Suède, Norvège, Finland na Denmark, ibihugu bifite umubare w’Abanyarwanda ukomeza kwiyongera, ugizwe n’imiryango ihatuye kimwe n’abanyeshuri bahabarizwa.

Suède yonyine ifite abanyeshuri bagera ku 120 biga mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza cyangwa ‘Masters’, n’abandi bakorera impamyabumenyi y’ikirenga, PhD.

Muri icyo gikorwa cyabaye kuwa Mbere w’iki cyumweru i Stockholm mu murwa mukuru wa Suède, Ambasaderi w’u Rwanda muri ibyo bihugu, Christine Nkulikiyinka, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’abari mu Rwanda no hanze yarwo, kugira ngo icuraburindi u igihugu cyanyuzemo mu mateka y’ikiremwamuntu ritazasubira ukundi.

Umuryango w’Abanyarwanda ukomeje kwaguka muri Finland wo wabashije kugira ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya mbere. Ni igikorwa cyabereye muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga ya Tampere.

Kwibuka 22 Diaspora


SRC: IGIHE

Abapasiteri babiri ba Zion Temple baraye mu gihome
Umuhungu wa Kayirebwa azaserukira u Rwanda mu iserukiramuco rya Doadoa
Rwanda Revenue iremera ko hari bamwe mu bakozi bayo barya ruswa
Nyuma yo kugabwaho ingabo na FARDC, bamwe mu barwanyi ba FDLR bahungiye mu Rwanda

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.