DOVE MAGAZINE

Abanyarwanda babonye ko Isi itagira imbabazi-Minisitiri Uwacu

Nyanza ya Kicukiro,kuyivuga hari benshi bitera ishavu n’agahinda ndetse bikanibutsa amateka asharira banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi,ubwo umuryango mpuzamahanga watereranaga abicwaga.

Ayo mateka yibutswe n’imbaga y’Abanyarwanda ku wa Mbere tariki ya 11 Mata 2016, bibuka inzira y’umusaraba Abatutsi bari bahungiye kuri ETO Kicukiro baciyemo kugeza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Minisitiri wa Siporo n’Umuco Uwacu Julienne yasobanuye icyo iyo tariki isobanura ku bari kuri ETO Kicukiro, Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’Abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati “Tariki ya 11 Mata, Abanyarwanda bazahora bayizirikana ariko kandi bazirikana ubugwari no gutsindwa k’Umuryango Mpuzamahanga.”

Uwacu yerekanye ukuri kw’amahanga agendeye ku myitwarire yabo imbere y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri rusange ngo Abanyarwanda babonye ko Isi itagira imbabazi.

Uwacu yavuze ko ibyo Abanyarwanda babonye byabahaye isomo, bituma bazinukwa kuba ba bandi bahabwa amasomo uko bashatse,ku buryo badashobora kongera gucibwamo ibice no kwirara.

Guhangana n’ibyabaye ngo ni ngombwa biciye mu kubahiriza inshingano buri wese afite zo gufasha ab’intege nke ngo umwanzi atazagira aho aca urwaho akongera koreka imbaga.

Perezida wa IBUKA, Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu,Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yavuze ko kuri uwo munsi hibukwa ibibi ndetse n’ibyago byabaye ariko ko ibyo bitanga ingamba zo kubaka ubuzima.

Dusingizemungu yemeza ko ingamba ari ukubona ibisubizo by’ibibazo byugarije Abanyarwanda, bagahangana nabyo biciye mu gukoresha amahirwe bafite.

Tariki ya 11 Mata yibutsa umunsi abahungiye muri Eto Kicukiro bizeye kurindwa na MINUAR yababatereranye, bagafatwa n’Interahamwe zikabajyana kubicira i Nyanza ya Kicukiro. Icyo gihe hishwe abatutsi basaga ibihumbi bitatu.

Minisitiri UwacuHakozwe urugendo hibukwa Abatusti biciwe i Nyanza ya Kicukiro


SRC: IGIHE

Perezida Museveni yemeye ko hari abasirikare bafashwe bugwate na Al Shabab
Chameleone, Weasel na Radio baraye i Kigali mu ibanga (Amafoto)
Perezida yasabye Abaturage kwiyambura bagakora, nabo si ukubikora!!!
Huye: Inzu zitavuguruye zahawe ukwezi kumwe

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.