DOVE MAGAZINE

Abanyamideli bo mu bihugu 12 bagiye guhurira mu Mujyi wa Kigali

Ibirori ngarukamwaka by’imideli “Kigali Fashion Week”, bigiye kongera kubera mu Mujyi wa Kigali kuva ku itariki ya 18 kugeza kuwa 24 Kamena 2016.

Ni ku nshuro ya Gatandatu ibirori bya Kigali Fashion Week bigiye kongera kuba nyuma y’ibyabaye mu myaka itanu ishize bikagaragaza intera ikomeye abanyamideli bo mu Rwanda bamaze kugeraho ugereranyije n’abo mu bindi bihugu.

Kigali Fashion Week izabera kuri Century Park Hotel i Nyarutarama ahazaba hateraniye abahanzi b’imideli bagera kuri 22 bazaba baturutse mu bihugu cumi na bibiri.

Ubuyobozi bwa Kigali Fashion Week butangaza ko ibihugu byamaze kwemeza ko bizitabira icyumweru cy’imideli harimo Uganda, Kenya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sudani y’Epfo, u Bushinwa, u Buyapani, Afurika y’Epfo, Rwanda, Ghana,u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Buhinde.

Nk’uko byagiye bigenda mu myaka yatambutse, no kuri iyi nshuro abateguye iki cyumweru cy’imideli bagaragaje ikinyuranyo n’ibindi birori by’imideli bisanzwe biba haba mu mitegurire n’udushya tuzagaragara mu banyamideli baziyerekana.

Ibirori nyamukuru byo gusoza Kigali Fashion Week bizaba kuwa 24 Kamena 2016.

Muri Kigali Fashion Weeek berekana imideli mu ngeri zitandukanye


SRC:IGIHE

Impunzi z’Abarundi zarenze 8500 zikomerewe n’imibereho mu nkambi
Nta gisobanuro nyacyo ku mpamvu Afurika yasigajwe inyuma mu ikoranabuhanga-Kagame
CNLG irasanga bamwe mu basaza bakwiye kujya babareka bagapfira muri gereza
Kagasa yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Uganda (Amafoto)

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.