DOVE MAGAZINE

Abanyafurika baracyakeneye ubwigenge bwo mu mutwe – Protais Musoni

Protais Musoni, Umuyobozi w’Umuryango Mouvement Panafricanisme

Protais Musoni, Umuyobozi w’Umuryango Mouvement Panafricanisme, ishami ry’u Rwanda

 Abagize Mouvement Panafricanisme mu Rwanda, barasaba Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange kwibohora mu mutwe.

Mouvement Panafricanisme ni umuryango ufite inshingano zo guteza imbere no kuzamura ubumwe bw’Abanyafurika.

Nk’uko bitangazwa na Protais Musoni, umuyobozi wa Mouvement Panafricanisme ishami ry’u Rwanda, nubwo bivugwa ko Afurika yibohoye ingoyi y’Ubukoloni, abayituye baracyakolonijwe mu bitekerezo.

“Usanga umuntu wubahiriza isaha muri Afurika bamwita umuzungu, umuntu w’umusirimu ngo ni umuzungu. Abanyafurika turacyifitemo ko ikintu cyiza cyose gikorwa n’abazungu, twebwe ntacyo dushoboye.”

Musoni akomeza atanga urugero ko urebye mu bahari bose, nta n’umwe wabona wambaye umwenda ukorerwa mu Rwanda.

Avuga ko kubohora Afurika ari urugamba kandi rugomba kurwanywa na buri wese. “Ni inshingano zacu, kugira ngo ibyo turimo tugaya bikosoke.”

Musoni yemeza ko kubohoka kw’Abanyafurika kuri mu biganza byabo, ko kandi iterambere ry’uyu mugabane nta wundi rireba Atari bo.

Musoni akomeza avuga ko umuryango akuriye mu Rwanda udatanga ibisubizo, ahubwo wibutsa Abanyafurika ko ibisubizo by’ibibazo birangwa ku mugabane wabo bigomba guturuka muri bo ubwabo.

Ati “Hari ishyamba ry’inzitane, kandi tugomba kurinyuramo. Tugomba kwemera ko ari twe bireba, ntibireba undi. Nidufatanya tuzaba dufite ubukungu buhagije, isoko ryagutse, turakomere ku gisirikare, ku buryo batazongera kuza ngo bahondagure Kaddafi duceceke…”

Musoni avuga ko Abanyafurika bagomba guhaguruka bakitegura ko mbere yo kugera ku byo bifuza nka Afurika hari ibyo bazatakaza, nk’ikiguzi.

Yongera kwibutsa ko atari umwanzi, ngo ariko umuzungu uzashaka gukandamiza umunyafurika we ni umwanzi.

Yemeza ko umuzungu ubana neza azaba umufatanyabikorwa ku rugero rungana n’urw’umunyafurika.

Buri 25 Gicurasi, hizihizwa umunsi w’Ubwigenge bwa Afurika. Uw’uyu mwaka, wijihirijwe muri Kaminuza y’u Rwanda, maze abanyeshui bahabwa urubuga rwo kubaza no gutanga ibitekerezo ku bibazo byugarije Afurika.


SRC: IZUBA RIRASHE

Ubwongereza bukomeje kotswa igitutu ku bibazo byo Siriya
RUBAVU: ‘Abuzukuru ba Shitani’ barahigwa bukware ngo batadobya CHAN
Umuntu wese ufite ingengabitekerezo ayimire – Lt Col Ibambasi
Trump yatanze umuti wo guhangana na Islamic State

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.