DOVE MAGAZINE

Abakuru b’ubutasi mu bihugu bya Afurika bahuriye mu Rwanda

Abakuriye inzego z’ubutasi n’abatanga serivisi zo gucunga umutekano muri Afurika bahuriye mu Rwanda kuva kuri uyu wa 1 Kanama 2016.

Mu nama y’ihuriro bise CISSA (Conference of the Committee of Intelligence), abakuriye ubutasi mu bihugu 51 bya Afurika baraganira ku karengane gakorera Afurika binyuze mu bucamanza.

Baranaganira ku bibazo by’umutekano bibangamiye Afurika biterwa n’u Burayi na Amerika, banigire hamwe ku buryo byakemurwa binyuze mu kwigira k’umugabane.

Umukuru w’Ubutasi bw’u Rwanda, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita avuga ko mu nama ya CISSA u Rwanda n’ibindi bihugu bizungurana ibitekerezo ku bibazo by’umutekano byugarije umugabane.

Yongeyeho ko u Rwanda, nk’igihugu kizwiho umutekano uzira amakemwa ndetse kikanawubungabunga cyane ku Isi, kizasangiza ubunararibonye bwacye ibindi bihugu nk’uko TNT ibivuga.

Ati”U Rwanda rwishimiye kongera kwakira abayobozi ba Afurika nyuma y’inama y’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU). Biri mu murongo wo gushyira imbere umutekano mpuzamahanga igihugu cyiyemeje.”

Ihuriro ry’abakuru b’ubutasi ba Afurika (CISSA) ryashyizweho mu 2004 mu mujyi wa Abuja muri Nigeria mu rwego rwo gufasha AU guhangana n’ibibazo by’umutekano byugarije Afurika.

Ririho nk’umuyoboro w’ibiganiro, kugishanya inama, ubusesenguzi n’ubujyanama uhuza ibihugu n’ibigo bitanga serivisi z’umutekano muri Afurika.

CISSA ifite umwanya uhoraho mu Kanama k’Umutekano n’Amahoro ka AU ndetse itanga amakuru n’ibiganiro ku buryo buhoraho.

Ibwira AU aho bitagenda neza mu mutekano w’umugabane ikanaburira hakiri kare abashobora kwibasirwa n’ibibazo by’umutekano.

Mu nama igiye kubera i Kigali, u Rwanda rurahita ruhabwa ubuyobozi bwa CISSA mu gihe cy’umwaka.


SRC: IMVAHO NSHYA

Loni ibabajwe n’urupfu rw’abasirikare b’u Rwanda muri CAR
Ikibazo cy’umwavoka wa Dr Mugesera cyagejejwe mu rugaga rw’abavoka
Menya byinshi ku muco wo kumviriza nyuma y'ubukwe mu Rwanda rwo hambere!
Abadepite bateye intambwe ya nyuma iganisha Abanyarwanda muri Kamarampaka

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.