DOVE MAGAZINE

Kigali: Bamwe mu bakora uburaya bavuga ko batazi agakingirizo k’abagore

Bamwe mu bagore n’abakobwa batuye mu Mirenge ya Nyamirambo, Rwezamenyo na Gitega yo mu Karere ka Nyarugenge bataraca iryera agakingirizo k’abagore.

Aba bagore batunzwe no kwigurisha babivuze ubwo umuryango AHF AIDS (Healthcare Foundation) ufasha mu kurwanya virusi itera SIDA ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima bafunguraga ku mugarararo inzu izajya ikoreramo umukozi ushinzwe guha udukingirizo tw’ubuntu abaturage badukeneye ahazwi nko Kuri 40 mu Murenge wa Rwezamenyo mu ntangiriro za Gicurasi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bamwe bakora umwuga w’uburaya biganjemo abakobwa, bamwe bavuga ko batazi uko agakingirizo k’abagore gasa.

Murekatete w’imyaka 22 yagize ati “ Erega tutuzi nitwo twajya dukoresha cyane kuko nitwe twagenewe cyane cyane ko hari n’igihe umuntu ashiduka umugabo ari gukorera aho ako yari afite kacitse cyangwa twamushiranye.”

Undi utunzwe no kwigurisha ahitwa i Matimba mu Murenge wa Rwezamenyo yagize ati “ Biratubangamira kuko nkatwe dukora umwuga w’uburaya twari dukwiye kuba tubuzi cyangwa tunabufite mu ngo zacu mu rwego rwo kugira ngo n’igihe umugabo tugiye gukorana imibonano aje nta gakingirizo yitwaje dukoreshe utwo.”

Nadia Uwase w’imyaka 37 yagize ati “ Tuboneka mu maduka natwo twagabanya ubu bwandu bw’agakoko gatera SIDA bahora bavuga ko bugenda bwiyongera buri munsi kuko natwe n’ubwo turi indaya hari igihe tugira isoni zo kujya kugura udukingirizo tw’abagabo mu maduka.”

Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina muri RBC avuga ko utu dukingirizo tw’abagore duhari ariko tugoye kudukoresha ugereranyije n’utw’abagabo.

Yagize ati “Natwo turahari ariko dukoreshwa gake ntabwo dukoreshwa nk’uko utw’abagabo dukoreshwa, ni nayo mpamvu mu buryo bw’ubukangurambaga utw’abagabo ari two dushyiramo imbaraga cyane bitewe n’uko utw’abagore imikoreshereze yatwo igoye, kuko kuva imibonano mpuzabitsina kuva itangiye kugeza irangiye biba bibasaba kugafata.”

Yakomeje avuga ko agakingirizo k’abagore gakoreshwa n’umubare uri munsi ya 5% kandi ko benshi mu bagakoresheje basabye ko gakwiye gusubirwamo kagakorwa neza.

RBC ivuga ko muri uyu mwaka izashyira udukingirizo tugera kuri miliyoni mu gace ko Kuri 40, mu rwego rwo kugabanya umubare w’abandura virusi itera SIDA, dore ko mu basaga ibihumbi 16 bahatuye, 8 % babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Abakora uburaya bavuga ko batarabona uko agakingirizo k’abagore gasa


SRC: IGIHE

Undi mu Minisitiri yavuye mu ishyaka riri ku butegetsi
Nigeria: Umwana w’imyaka 4 mu barwanyi ba ISIS
Igisirikare cy’u Rwanda kirashaka abofisiye bashya
Video ya Perezida Obama aririmbira umukobwa we wujuje y'imyaka 18

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.