DOVE MAGAZINE
DOVE RECORDS, INC.

Abakinnyi b’Amavubi bakinnye CECAFA bagenewe miliyoni 48

Abakinnyi mu myitozo (Ifoto/Ngendahimana S)
 Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bitabiriye CECAFA y’ibihugu yabereye muri Ethiopia bazagabana miliyoni 48 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni nyuma y’uko Amavubi atsindiwe ku mukino wa nyuma na Uganda 1-0.

Umwe mu bakozi ba Minisiteri ifite siporo mu nshingano zayo (MINISPOC) yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko buri mukinnyi wese witabiriye CECAFA azabona miliyoni 1 n’ibihumbi 500 by’agashimwe ko babashije kurenga amatsinda ndetse bakagarukira ku mukino wa nyuma.

Yagize ati “aya mafaranga mu minsi mike araba ageze ku makonti y’aba bakinnyi ndetse n’abatoza kuko ibisabwa byose twamaze kubikora ubu igisigaye ni ukubona amafaranga yabo”.

Avuga ko mu minsi iri imbere aba bakinnyi bazaba bamaze kubona amafaranga yabo nkuko bisanzwe bigenda ku makipe yose y’igihugu yabashije kubona itike yo kuzamuka mu matsinda ndetse no kugera ku mikino ya nyuma.

Abo bakinnyi uko ari 23 bitabiriye CECAFA yabereye muri Ethiopia

Mu bazamu: Eric Ndayishimiye (Rayon Sports), Olivier Kwizera (APR F C), Jean Claude Ndori (APR F C)
Ba myugariro: Michel Rusheshangoga (APR), Fitina Ombolenga (SC Kiyovu), Celestin Ndayishimiye (Mukura VS), Ivan Senyange (Gicumbi F C), Faustin Usengimana (APR F C), Abdul Rwatubyaye (APR F C), Emery Bayisenge (APR F C), Fiston Munezero (Rayon Sports).

Abakina hagati: Yannick Mukunzi (APR F C), Djihad Bizimana (APR F C), Hegman Ngomirakiza (Police F C), ndetse na Kevin Muhire (Rayon Sports).

Ba rutahizamu: Dominique Savio Nshuti (Rayon Sports), Innocent Habyarimana (Police F C), Jean Claude Iranzi (APR F C), Djuma Nizeyimana (SC Kiyovu), Jacques Tuyisenge (Police F C), Yussufu Habimana (Mukura VS), Isaie Songa (Police F C), Ernest Sugira (AS Kigali).

Abatoza nabo bazahabwa mafaranga angana n’aya bakinnyi

Umutoza mukuru Jonny McKinstry, umutoza wungirije Mashami Vincent, umutoza wa kabiri wungirije Jimmy Mulisa, abaganga Patrick Rutamu na Hakizimana Moussa na Mugabe wari ushinzwe ubuzima bw’abakinnyi (Team manager).


 

SRC: IZUBA RIRASHE

Ese koko umutoza wa APR ntazi umutoza w’ikipe y’igihugu?
P Diddy arashinjwa gucura umugambi wo kwica 2Pac
Miss Mutesi Jolly mu rubanza n’umusore wamwiyitiriye yiba amafaranga
Claudio Ranieri:umutoza wa Leicester city arashaka ko Chelsea yatwara irushanwa ry’ubwongereza

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.