DOVE MAGAZINE

Abafurere bo mu Rwanda bafite impungenge zo gukendera burundu

Abasore b’Abanyarwanda bagana inzira yo kwiha Imana “Ubufurere” bararushaho kugabanuka ndetse n’abagezeyo bagakurikirana inyungu bamara kuzibona bakigarukira mu buzima busanzwe.

Iki kibazo gihangayikishije cyane abihaye Imana b’Abafurere Maristes bo mu Rwanda, bavuga ko bibagiraho ingaruka nyinshi, zirimo umurimo wo kurera abana benshi cyane barenze ubushobozi bwabo no kuba bafite impungenge z’ejo hazaza habo, igihe abarimo bazaba bashaje.

Furere Rusanganwa Protais uyobora ishuri TTC Mururu yabwiye Imvaho Nshya ko kugeza ubu umubare w’abasore babagana ari muke cyane, aho bafite abafurere 25 gusa kandi hakurikijwe imirimo bakenewemo bagombye kuba nibura nka 50.

Avuga ko aba 25 kandi na bo, bose badakora mu Rwanda gusa kuko hari n’abari mu bihugu byo hanze, akabona ari ikibazo cy’ingorabahizi.

Avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashegeshe cyane uyu muryango, kuko uretse guhitana abana benshi barererwaga mu mashuri yabo, n’abarimu babigishaga, Abafurere Maristes 7 na bo bishwe ku buryo byasize icyuho gikomeye cyane.

Abajijwe impamvu abona abasore batakitabira kwiha Imana, yagize ati “Ntabwo ari uko bataza. Baraza ahubwo usanga baza bakurikiye izindi nyungu, nk’amashuri kuko ahenda cyane kandi twe tubigisha ku buntu, bakagera kure mu mahanga biga batarishye, barangiza ibyo hanze, cyane cyane imirimo yinjiza menshi, n’ibindi bihari bikabakurura kuko baba bafite ubumenyi bukenewe, abenshi bagahita bavamo bakigendera.’’

Ikindi abona kibakuramo ni uko ubundi ugiyemo arahirira kwiyemeza ubukene, aho umuntu atagira umutungo yigengaho, kandi bamwe baba bashaka gufasha imiryango yabo, atanga urugero nko ku baba barasigaye bonyine cyangwa barasigaye ari mbarwa mu miryango yabo kubera Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abo ngo babona batazabishobora bagahitamo kuvamo bakajya gushaka akazi ahandi bazigengaho no kungura umuryango wabo bashaka abagore.

Avuga ko bituma bavunika ndetse bamwe bakanavunika cyane kugeza ubwo bahabwa ibiruhuko bitari ngombwa, ariko ko babaye benshi byafasha.

Yagize ati “Nk’ubu hano hari abanyeshuri benshi cyane kandi turi Abafurere 4 gusa, tugomba kuyobora no kwigisha, ugasanga biratuvunnye cyane kandi n’ahandi ni ko bimeze, ku buryo hari n’abaduha amashuri twitaho tukayanga kuko tutayashobora.”

Avuga ko bagiye gukora ubukangurambaga bahereye ku bana biga mu byaro bakabakundisha uyu muryango, kugira ngo babone abawuzamo, akavuga ko ikibazo kiri hose, ku buryo amaherezo bizakorwa ku rwego rwa Kiliziya Gatulika yose.

Ibi byanakozwe n’umushumba wa Diyoseze Gatulika ya Cyangugu, Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène; ubwo yari muri TTC Mururu mu kwizihiza Mutagatifu Marcellin Champagnat washinze uyu muryango, yakanguriye abanyeshuri bahiga kuza kuziba icyuho kiri mu bihaye Imana bake muri rusange kandi ko bazakirwa neza.


SRC:IMVAHO NSHYA

Menya umushahara wa Perezida wa Repubulika n’abandi bayobozi bakuru mu Rwanda
Gen Kabarebe yagaragaje ibyasaritse umuco w’Ubunyarwanda kuva kera
Abakristo muri Pakistani bari mu bwoba bukabije nyuma yo kubatwikira urusengero na za Bibiliya
Hon. Mukabalisa Perezida mushya w’ishyaka PL

6 Comments for “Abafurere bo mu Rwanda bafite impungenge zo gukendera burundu”

  1. Musirika

    Uyu mufurerra ibyo yavuze bimwe nibyo ibindi ni defance idahwitse nko kuvugako abasore baza kureba amashuri n’inyungu ni ikinyoma cyambaye ubusa. Ahubwo yanze kwerura ko kwiha imana byabaye Business aho bamwe babifata nk’akarima kabo bagakandamiaza abandi barengera inyungu zabo ibi bikaba bica intege abajyamo abazi ubwenge aho kubamo ari frustrated nkuko nawe ubona yabaye frustrated bakigendera. Ikindi nuko ababigumamo bose atari uko baba babikunze ahubwo bamwe babura ubutwari bwo kuvamo kubera gufata icyemezo cyokuvamo ntabwo bworoshye kubera brain washing ihakorerwa. Ugasanga rero aribo bagumamo ariko bakora amadega waba uzi ubwenge rero ukabona kubaho nkumufasizayi utabishobora wagira umutima wokuvamo ukabikora.

    • Musirika

      Ashante

      Nari nibagiwe kuvuga kandi ko igituma nta nabagene bakibona ko aruko ntarugero rwiza bagitanga kuko bagisha mumagamo gusa ariko ibikorwa ntabwo byerekana ibyo bavuga at all niyo mpamvu iyo abagene babajije abo basore bagenda bakababwira ibirimo nabo bakagiyemo baribwiriza ntibabe bakigiyemo.
      Inama nagira abafurera ahubwo nuko bakwisuzuma bagahindura imyumvire n’imikorere bakamenya isi turimo bagahindura imikorere kuko kunarrowing vision yabo muri traditionalism aribyo bibasenya. kandi ibikorwa byabo bijyane nibyo bavuga. maze barebe ngo bazabona abayoboke.
      Is yanone ntikeneye ababwiriza butumwa nabigisha mu magambo, ikineye abigisha mu bikorwa. kuko abantu bumvishe amagambo mesnhi. Ikindi ntabwo wakwigisha umwana kwambara ishati afunze ibifungo kandi wowe uhora uyirangaje ngo azumve ibyo umubwira.

      Murakoze

  2. Ni byo koko Umuhamagaro mu bihayimana b’abagabo ndetse n’Abagore biri kugenda bidogera kuko ababishinzwe bitari kubasha kugendana n’igihe. Isi iri kugenda ihinduka kandi ibibazo bya kera si iby’ubu. Every has its own challenges. Abafurere Maristes b’ubu bo ntibareba kure kuko n’abagizengo binjiyemo baciye intege n’abo basanzemo bagira ngo baje kubagabanyiriza umugabo. Reba I Save narahavuye Mururu base behind uri abashingwamutungo kuko ababayobora bahahungabanira biryo bigatuma gusanga bakoresha abalayiki batazababuza gukoresha umugongo uko bishakiye kuko babatinya biborohera kurusha gukoresha abihayimana bagenzi babo kuko baba challenging. Nta numwe urashaka ngo numve ko ashinjwa gucunga umugongo nabi ahubwo kubera ko habita hazamo ukutumvikana…

  3. Abafurere (Nyabo) ni abantu b’Imana koko, ariko abo kubabona kuri ubu biragoye cyane kuko bamwe batagitinya gukora ibyo bakagombye kubuza sosiyete gukora. muri make ntibagitanga urugero. ikindi kandi nabasaba guhindura uburyo bw’imibereho mukamenya ko ibihe byahindutse, nawe se ngo nta mufurere wemerewe gutunga laptop yiga muri University (you can imagine in 2016!!!!) mugihe twe dushishikariza abarimu n’ abana b’abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga mu kwiga (ICT in education). reka ndekere aho ntamena amabanga y’akazi haaaaaaaa! YOU NEED TO REFORM THE WHOLE CONGREGATION ENTIRELY.

  4. BURIYA UREBYE INTAMBARA Z’UBUTITA (COLD WARS) ZIBA MURI ZA COMMUNITIES ZABO SINZI KO WAGIRA UMUNTU INAMA YO KUJYAYO. WENDA WAMUREKA AKIGERAGEREZA, ARIKO NGIRANGO IBYO BAKORA HARI ABALAYIKI BABIKORA KANDI NEZA NDETSE BAKARUSHA N’ABIHAYIMANA MURI IKI GIHE. IKINDI GITEYE INKEKE NI UKO INYUNGU BWITE ZA BURI MUFURERE ZASUMBYE KURE INYUNGU RUSANGE Z’ABASIGAYE. IYO BAKIRI BATO RERO NTAHO BARAGERA MU BURAMBE URUMVA NAWE UKO BIBA BIMEZE.

  5. kabalisa

    abafurera nyabo ni Ababa bafite abagore nabana Iyo utamufite urataha, ibyo buriya mufurera avuga nukubeshya gusa gusa. nawe ubwe ntashobotse nukwirirwa atesha umutwe abajeunes bashaka kwiha Imana gusa. abafurera barabakera abubu ni ntakigenda bakora ibidakorwa gusa.abakivamo nabagabo kdi ninabo nyabafurera nyabo abasigayemo puuuuu Imana ibabarire gusa ntakindi.

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.