DOVE MAGAZINE

RDC: Abantu 40 batawe muri yombi bitegura gukora imyigaragambyo

Abatavuga rumwe na Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) batangaje ko abantu bagera kuri 40 batawe muri yombi n’ubutegetsi bw’icyo gihugu tariki ya 19 Mutarama 2016 ubwo bateguraga gukora imyigaragambyo igamije kwibuka impirimbanyi zazize guharanira demokarasi muri icyo gihugu.

Jean-Lucien Busa, umuhuza w’amatsinda y’abatavuga rumwe na leta yatangarije Radio Okapi ko batawe muri yombi imyigaragambyo itaraba.

Ati ”Abagera kuri 40 hirya no hino bafashwe. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bateguye ibikorwa bitandukanye byo kwibuka abantu bishwe bishwe ku ya 19 Mutarama 2015, ubwo bakoraga imyigaragambyo yo kwamagana itorwa ry’itegeko rigenga amatora rihindura iryari risanzwe, rimaze kwemezwa n’inteko ishinga amategeko”.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Polisi y’iki gihugu yiraye mu duce 44 muri Kinshasa twari duteganyijwe kuberamo imyigaragambyo, igatatanya abari biteguye kuyikora mbere yuko batangira.

Jean Lucien Busa avuga ko kuri bo, ari intsinzi kuko babashije guteza imidugararo mu nzego za Politiki.

Umuyobozi wa Polisi ya Congo Ushinzwe ubugenzuzi bw’Umujyi wa Kinshasa, Général Célestin Kanyama yavuze ko nta bantu bafungiye ku cyicaro cya Polisi ndetse ko nta midugararo yabereye mu mujyi wa Kinshasa.

Itorwa ry’itegeko rihindura iryari risanzwe rigenga amatora ryemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko ryateje impagarara mu baturage ndetse rituma abagize inteko bacikamo kabiri.

Jean-Lucien Busa, umuhuza w’amatsinda y’abatavuga rumwe na leta


SRC:IGIHE

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije yasezeye
Burundi: Abashatse guhirika ubutegetsi bakatiwe burundu banacibwa miliyari 6 y’indishyi
Minisitiri w’Intebe arasobanurira inteko uko ikibazo cy’amazi gihagaze mu gihugu
Impaka z’urudaca kuri Twitter ku ngingo ya 100 mu Itegeko Nshinga

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.