DOVE MAGAZINE

1/3 cy’urubyiruko kuri ubu n’imbata z’amatelefone agezweho(Smartphones)

Kuri ubu isi iri mukinyejena bita icy’ikoranabuhanga kuburyo usanga buri umwe wese akeneye gukoresha ibyuma by’ikoranabuhanga. Urubuga Insquitr rugendeye kubushakashatsi bwakorewe muri Leta zunze ubumwe z’Amerika baje gusanga 1/3 cy’urubyiruko rw’ubu rwarabaye imbata z’amatelefoni agezweho(SmartPhones).

Photo Shelley Hazzen

Photo Shelley Hazzen

Nkuko uru rubuga rukomeza rubivuga, ngo akenshi ahanini uru rubyiruko ruba ruhugiye muyoboro wa murandasi(Internet) cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo facebook,Whatsapp, Palmchat, Instagram n’izindi zitandukanye.

Terry Greenwald  umubyeyi w’abana 3 utuye muri Alaska imwe mur Leta zigize igihuge cya Leta zunze ubumwe z’Amerika. Yatangirije Televiziyo CNN ko urubyiruko cyane cyane abangavu bakomeje kuba imbata z’amatelefone aho yatangaje ko ari kimwe mu bintu bisigaye birangaza urubyiruko cyane bikaba byagira ingaruka ku mumyigire yarwo ndetse n’uburere muri rusange.

N'ababyeyi nabo sishyashya ku nabo harimo ababaye imbata z'ayamatelefone (Photo Insquitr)

N’ababyeyi nabo sishyashya nabo harimo ababaye imbata z’ayamatelefone (Photo Insquitr)

Ubushakashatsi bwakorewe kubabyeyi bagera kuri 1240 ndetse n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 12 na 18. Bwagaragaje ko 1/2 cy’urwo rubyiruko rwokereweho ubwo bushakashatsi cyemeje ko babaye imbata z’amatelefone agezweho , naho 60 ku ijana y’ababyeyi nabo bemeza ko abana babo koko babaye imbata z’amatelefone agezweho. Intego nyamukuru y’ubu bushakashatsi kwari ukumenya ingaruka gukoresha izi telefone zigezweho cyane bigira ku mibanire y’abana n’ababyeyi muri rusange.

Kurundi ruhande 51 ku ijana ry’uru rubyiruko rwakoreweho ubushakashatsi rwemeje ko n’ababyeyi nabo atari shyashya kuko nabo bashobora kuba barabaye imbata z’aya matelefone agezweho .Ngo ababyeyi babo nabo bakunda kuba barigukoresha bene aya matelefone igihe bari mukazi, murugo ndetse ngo hari na’bayakoreha batwaye ibinyabiziga.

Imwe mu mibare  yavuye mu bushakashatsi bwakorewe kurubyiruko

80 ku ijana ntibashobora kurenza isaha batarareba kuri telefone zabo

36 ku ijana n’ababyeyi bemeje ko abana babo bakoresha telefoni zabo buri munsi

77 ku ijana bemeje ko abana babo babaswe no gukoresha telefone zigezweho niyo barikumwe n’imryango yabo     ubona bahugiye kuri izo telefone

28 b’urubyiruko bo bemeje ko n’ababyeyi babo babaye imbata z’amatelefone agezweho

69 n’ababyeyi nabo badashobor a kurenza isaha batarareba kuri telefone zabo ngo barebe niba ntabutumwa bugufi buturutse kumbuga noranyambaga bakoresha ngo babusubize.

Ababyeyi ngo bakwiye kuba maso bagakurikirana abana babo , ngo biraruta kuba umwana yakitabira imikino itandukanye cyanga akitabira ibirori byinshi bihuza inshuti. Kurusha uko yakirirwa kuri telefoni akina imikino itandukanye cyangwa asura imbuga zitandukanye rimwe narimwe harimo n’izimwigisha ibikorwa bibi.


Pacifique Kwizera
WWW.DOVE.RW

Mu myaka 5 u Rwanda rwiyongereyeho toni zirenga ibihumbi 300 z’amata ku mwaka
Platini wo muri Dream Boys yahagaritse amashuri kubera umuziki
Iggy Azalea yafashe umukunzi we asambana n’undi mugore
Yafatiwe mu rugo rw’abandi akekwaho gusambana n’umugore waho

Tanga igitekerezo

Kwamamaza

Developed by Amitabha Technology, Inc.